Umuhanzi Elvis Nyaruri agiye gukorana na Universal Music Group

Inzu itunganya umuziki yitwa A.I Records Kenya ikorera muri Kompanyi ifasha abahanzi yitwa Universal Music Group muri Kenya yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’umuhanzi mushya mu njyana ya Country Elvis Nyaruri.

Elvis Nyaruri
Elvis Nyaruri

“Uko icyuma gityazwa ku kindi cyuma, ni na ko umuntu yigishwa na mugenzi we.” ibi byanditse muri bibiliya mu gitabo cy’imigani ibice 27 umurongo wa 17.

Ibi Elvis Nyaruri abivuga asobanura aho akura inganzo ye kuko se yari umuhanzi mu myaka ya 1980 ndetse na nyirakuru na we yari umuhanzikazi mbere yahoo, ndetse no kuba yitiranwa n’icyamamare Elvis Presley bikaba biri mu bimutera imbaraga.

Mu gusobanura impamvu yahisemo kuririmba injyana ya country itamenyerewe cyane muri aka gace, yagize ati “Kuri njye injyana ya country ni uburyo bwo kubaho, mu kuyiririmba ugomba kuba wemera buri jambo usohoye rero ni ubuzima kuri njye kandi ni ukuri.”

Umuyobozi wa A.I Records inzu itunganya umuziki yatangiye gukorera muri Kenya mu 1950 Michael Andrews avuga ko iki ari igihe cy’uko Abanyakenya batangira kubyaza umusaruro injyana ya country kuko idasaza.

Ati “Country music ni injyana yakunzwe cyane muri Kenya ku bahanzi nka Dolly Parton, Kenny Rogers, Jim Reeves n’abandi. Nizera ko nitubyaza umusaruro iyi njyana abazadukomokaho bazayumva bakayisangamo kuko idasaza.”

Elvis Nyaruri yasohoye indirimbo ye ya mbere muri A.I Records tariki 9 Ukuboza 2020 ayita “I just cannot wait to go back home” bisobanura mu Kinyarwanda ngo mfite amashyushyu yo gutaha iwacu. Avuga ko iyi ndirimbo yayiririmbiye abantu baba mu mahanga bakanakorayo bashaka imibereh, ariko bagahora bifuza gusubira iwabo.

Reba iyo ndirimbo ye nshya hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka