Umuhanzi Cyusa yakoze indirimbo irata ubutwari bw’Inkotanyi
Umuhanzi mu njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim, yasohoye indirimbo yise ’Inkotanyi Turaganje’ irata ubutwari bw’Inkotanyi no guhumuriza Abanyarwanda, kandi ko bagomba gukomeza kuzigirira icyizere.

Uyu muhanzi wihebeye injyana gakondo, mu kiganiro yagiranye na Kt Radio, yavuze ko iyi ndirimbo ayikoze, nyuma y’uko amahanga amwe ageramiye u Rwanda kubera inyungu zayo.
Ati "Iyi ndirimbo nayihimbye ndata ubutwari bw’Inkotanyi, mpumpuriza Abanyarwanda ko uburyo zatubohoye zikaturinda imyaka 31 ishize, tugomba kuzigirira icyizere kuko uko zatubohoye zizakomeza kuturinda."
Muri iyo ndirimbo hari aho agira ati "Inkotanyi twe Turaganje, nta waduhangara turakomeye, turacyari ba bandi barurasaniye, barubohoye."
Akomeza agira ati "Mvuge Inkotanyi z’amarere, abataruhana barugaruje umuheto, none amahanga arashaka kudutobera adukangisha ibihano, mugumane ibyanyu."
Cyusa akomeza avuga ko mu gihe Igihugu cyari mu mage ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Inkotanyi zayihagaritse zikabohora u Rwanda ndetse n’ubu zikaba zikirurinze.
Ati "Mwarabibonye aho baduteraga ibisasu tukabisamira mu bicu, ni uburyo bwo kugira ngo mpumurize Abanyarwanda, ko Ingabo zacu ziri maso kandi ziteguye kururasanira."
Yavuze ko asaba Perezida Paul Kagame gukomeza kwimana u Rwanda n’Abanyarwanda no kuruhagararira, cyane ko ntacyo atahaye Abanyarwanda harimo no kubatekerereza neza.
Reba indirimbo ’Inkotanyi Turaganje’ ya Cyusa Ibrahim
Ohereza igitekerezo
|