Umuhanzi Clarisse Karasira yongeye gutera imitoma umugabo we bizihiza umwaka bamaze babana
Umuhanzi ukunzwe mu njyana gakondo, Clarisse Karasira, yateranye imitoma n’umugabo we bashimangira ko isezerano bagiranye bakirikomeyeho, kandi ko bakomeje kwibera mu munyenga w’urukundo kuva babana.

Tariki ya 18 Gashyantare 2021, nibwo uyu muhanzikazi yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, Sylvain Dejoie, mu Murenge wa Rusororo.
Clarisse ni we wabanje agira ati “Umwaka urashize twibera mu ijuru rito kuva twasezerana, ibyishimo, ubuzima bwiza, ‘ukwaguka ndi kugira wagira ngo ndi mu ijuru. Sinigeze mbona umugabo mwiza nkawe kuri iyi si ya Rurema, nta n’umwe nabagereranya rukundo rwanjye, uri ubuzima, Urukundo, inshuti nziza, umugabo w’umunyabwenge ku Mana no ku bantu, Boss wanjye ukaba papa wanjye...”.
Umugabo wa Clarisse Karasira, Dejoie na we ntiyajijinganyije yahise yandika ku rubuga rw’umugore we amagambo akomeye agira ati “Umutima wanjye wuzuye ibyishimo kuba narashakanye n’umugore mwiza w’umunyabwenge nkawe. Ni wowe wenyine nzakunda iteka ryose, warakoze kumpitamo mu batuye isi bose. Ndagukunda cyane umwiza wanye udasanzwe”.

Bivugwa ko aba bombi basigaye bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba baravuye mu Rwanda bamaze gukora indirimbo y’urukundo rwabo yitwa Ndagukunda.
Clarisse Karasira akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Ntizagushuke, Gira neza wigendere, Rutaremara n’izindi.
Ohereza igitekerezo
|
AZAHANGE INDIRIMBO YAGISIRIKARE
Ok .Ni byiza kuri abo bakunzi biyita ab’ibihe byose. Aliko nubwo ubona Karasira ari umuhanzi utuje haracyari kare...uregendo ni rurefu gusa Imana izababe hafi
Bazahahe balonke bakabyara
Bagakuga nuburyohe namatagusa mukomerekabiasa 💪💪💪💪💪💪