Umuhanzi Bushayija yitabaje umugore we mu ndirimbo yageneye abakundana

Umuhanzi Bushayija Pascal wamamaye mu ndirimbo yamenyekanye hambere yitwa ‘Elina mwana nakunze’, yasohoye indirimbo nshya yitwa “Ndishakira uwanjye”.

Bushayija Pascal ati ndishakira uwanjye akaba asanzwe ari n'umunyabugeni
Bushayija Pascal ati ndishakira uwanjye akaba asanzwe ari n’umunyabugeni

Ni indirimbo yageneye abakundana bifuza kurushinga ngo bumve umunyenga w’urukundo bajye banayiririmba babwirana ubwo buryohe bw’urukundo kandi bafite umushinga wo kubaka urugo.

Ntibyamworoheye gushaka umuntu ashyira mu mashusho y’indirimbo kuko byamusabye icyumweru ngo abone uwo bajyanamo.

Yagize ati “Kumvisha umugore wanjye ko akwiye kujya mu mashusho y’indirimbo yanjye y’urukundo byabaye ikibazo, kubera ko ari ubwa mbere, akambwira ati se abantu bazagira ngo iki! Nanjye nkamubwira nti hari ikibazo se ko uri umugore wanjye? Byasabye umwanya ngo yemere ariko birangira abyemeye”.

Muri iyo ndirimbo agira ati “Ndishakira uwanjye iteka umucyo wanyigishije gukunda nza kwiga gukunda hari ku zuba rya kiberika utuje untegereje ubwo rugira yari yaraduhuje”.

Akomeza agira ati “Nshuti mpoza ku mutima wanjye nyemerera ikintu kimwe dushime Imana yakunyeretse idushyireho ibiganza byayo kuko ni byo byonyine bizaduha amahoro y’ibihe byose”.

Bushayija yashyize umugore we mu mashusho Ndishakira uwanjye
Bushayija yashyize umugore we mu mashusho Ndishakira uwanjye

Bushayisha ni umunyabigwi mu bugeni mu gushushanya akaba umwe mu bahanga mu gucuranga gitari ndetse no guhimba indirimbo zikundwa na benshi.

Nyuma ya Elina yaririmbye izindi nka Nzaririmba, Dina, Rwanda my Counrty, Nyundo n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka