Umuhanzi B.Threy yasabye anakwa Keza Nailla

Umuhanzi w’umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B. They, yasabye ndetse anakwa Keza Nailla bamaze igihe bakundana, ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye.

Ni ubukwe bwabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events, umwe mu bahanzi babwitabiriye ni Cyusa Ibrahim uririmba inyana ya Gakondo.

B. Threy akoze ubukwe arimo gutegura igitaramo kimurika EP (Extended Play) yise ‘For Life’, ateganya gusohora ku wa 16 Werurwe 2023, kuri Institut Français Kigali, nk’uko birimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muraperi amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba Kinyatrap, bikaba byarazamuye izina rye.

Amaze kugira album eshatu zirimo ‘Nyamirambo’, agace yakuriyemo kanatumye amenyekana, aho usanga hose indirimbo ze zikinwa buri kanya. Aheruka gusohora kandi EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye mu 2020.

Ni umuraperi wazamukiye mu nzu itunganya umuziki yitwa Green Ferry Music, iyoborwa na Nganji.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

B THREY. YUBAHWEE

SYLVAIN yanditse ku itariki ya: 26-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka