Umuhanzi Afrique yapfushije mukuru we
Yanditswe na
Umukazana Germaine
Umuhanzi Nyarwanda ‘Afrique’ yatangaje ko mukuru we yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, azize impanuka.

Umuhanzi Afrique yapfushije mukuru we
Mu butumwa yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Afrique yavuze ko ababajwe no gutangaza inkuru itunguranye y’agahinda, atewe na mukuru we witabye Imana azize impanuka.
Yaboneyeho gusaba ko ibikorwa byo kwamamaza indirimbo ye nshya yitwa Myboo bigiye kuba bihagaze.
Ati “Mu gihe njye n’umuryango wanjye tugiye mu kiriyo cya mukuru wanjye, ibikorwa byamamaza indirimbo yanjye nshya yitwa Myboo bibaye bihagaze, kugeza igihe tuzabamenyesha”.
Yasoje ubwo butumwa yifuriza nyakwigendera kuruhuka mu mahoro kandi ko azahora yibukwa.
Ohereza igitekerezo
|
Pole ntakund bibah
Afripue pore ndakundi mwisi nikobimera
R.I.P