“Umuhanzi afata ikintu gisanzwe akagihinduramo ikintu gishya” - Uncle Austin
Umuhanzi Uncle Austin ni umuhanzi umenyereweho udushya twinshi cyane cyane kubijyanye n’ibihangano bye aho akora indirimbo ugasanga abantu benshi amagambo ayirimo basigaye bayakoresha cyane mu buzima bwa buri munsi.
Mu kiganiro twgiranye ku bijyanye n’ibihangano bye n’ubutumwa atangamo, Uncle Austin yavuze ko umuhanzi iyo agiye kuririmba ataririmba ijambo uko abantu basanzwe barizi ahubwo ko agerageza kurihindura kugira ngo abantu abantu babone ko ridasanzwe.
Yagize ati “Njyewe nkora ku buryo buri ndirimbo yanjye igira nibura ijambo rimwe isigira abantu bakajya barikoresha nka terme mu buzima bwabo bwa buri munsi”.
Ibi abidutangarije mu gihe ntagihe kinini gishize abantu bibaza ku ndirimbo ye “Ndagukunda nzapfa ejo” ko yaba yarayihimbiye umukobwa by’umwihariko.
Ibisobanuro yaduhaye kuri iyo ndirimbo ni uko yayihimbye ahereye ku magambo we n’inshuti ze bakundaga gukoresha cyane ngo “Ndagukunda mfe ejo” akaba ari nako yari yatangiye ayita ariko nyuma aza kubihindura.
Ati: “message nashakaga gutanga hano ari nacyo gisobanuro cy’iyi ndirimbo yanjye ni Ugukunda umuntu kugeza ku ndunduro!”
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|