Umugore n’umugabo we bamaze gusubiramo indirimbo zirenga 120 za karahanyuze

IYAKARE Wenceslas(Riqson) na NYIRANDASHIMYE Consolée, mu ntego yabo yo gusubiramo mu buryo bugezweho indirimbo zose za Karahanyuze, Riqson n’umugore we Consolée bamaze gusubiramo indirimbo 120 za karahanyuze bakazikora mu buryo bugezweho kandi intego ni uko bazaruhuka zose bazisubiyemo.

Riqson n'umugore we biyemeje gukora umuziki ubuzima bwabo bwose
Riqson n’umugore we biyemeje gukora umuziki ubuzima bwabo bwose

Umugabo wa Consolée, Riqson, avuga ko akimara gushakana n’umunyamuzikikazi yafashe icyemezo cyo gukora ibintu byagira akamaro ku bakunda umuziki waba uwa kera ndetse n’abakibyiruka bityo afata icyemezo cyo gusubiramo indirimbo za karahanyuze.

Yagize ati “Jyewe n’umugore wanjye tumaze gusubiramo indirimbo zirenga 120 kandi intego ni ukuzisubiramo izizashoboka zose, turazikora mu buryo bugezweho ku buryo buri wese yumva uburyohe bwazo n’ubutumwa bwazo ku buryo zizahora ziryoshye mu bihe byose”.

Riqson aracuranga akanaririmba
Riqson aracuranga akanaririmba

Riqson avuga ko icyabateye iryo shyaka ari uko basubiyemo indirimbo nkeya abantu benshi bagakomeza babandikira ndetse babashyigikira bituma biyemeza kujya muri uwo mujyo kandi ko bikomeje kubaha umusaruro.

Yagize ati “Iyo twazikoze tukazishyira kuri YouTube abantu barazikunda cyane bakatubwira ngo dukomereze aho ndetse bakadushyigikira mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ndetse ugasanga banadusaba izo bifuza ko dusubiramo, ku buryo hari benshi bafashwa cyane”.

Riqson avuga ko bitababuza bo ubwabo guhimba izabo gusa akemeza ko indirimbo za karahanyuze bigoye kubona izizihiga bityo ko uko iminsi ishira ari na ko zirushaho kuryoha akenshi binyuze mu kuba bazisubiramo zigakomeza kuryoha zikaniyumvwamo n’ingeri zitandukanye yaba urubyiruko cyangwa abakuze.

Consolée na we araririmba akanacuranga
Consolée na we araririmba akanacuranga

Consolée na Riqson bavuga ko bahujwe n’umuziki kandi umunezero wabo ukaba ushingiye ku muziki kandi ko batazigera batezuka kuri ubwo buryohe ntagereranywa bw’umuziki. Umwe aracuranga undi akaririmba cyangwa undi akaririmba undi agacuranga cyangwa se bakabikorera icyarimwe byombi.

Reba hano imwe mu ndirimbo basubiyemo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbega byiza, ino couple ifite impano pe, bakomereze aho.

Norette yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Wooww!!! iyi couple ifite gahunda nziza kandi bafite n’ubuhanga bwo kwigana izi karahanyuze rwose. Big Up!!

Theophileus yanditse ku itariki ya: 30-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka