Umugabo wa Dolly Parton, Carl Dean yatabarutse ku myaka 82
Umugabo wa Dolly Parton, icyamamare mu njyana ya Country Music, Carl Dean, bari bamaranye hafi imyaka 60, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 04 Werurwe afite imyaka 82.

Dean, waranzwe no kutagaragara mu ruhame mu myaka hafi 60 yabanye na Parton, yitabye Imana muri Nashville, Tennessee, nk’uko Dolly Parton yabyanditse mu itangazo yashyize ku mbunga nkoranyambaga.
Mu itangazo rye, Parton yagize ati "Carl nanjye twagiranye ibihe byiza mu myaka yose twamaranye. Amagambo ntiyabasha gusobanura urukundo twasangiye mu myaka isaga 60. Ndabashimiye ku bw’amasengesho yanyu no kumfata mu mugongo.”
Dolly Parton ubu ugize imyaka 79, ahura na Carl Dean bwa mbere yari afite imyaka 18 ku munsi wa mbere akigera mu mujyi wa Nashville, ari bwo yari atangiye kwigaragaza nk’umuririmbyi ushoboye.
Hashize imyaka ibiri, ku itariki 30 Gicurasi 1966, ni bwo bambikanye impeta y’ubudatana mu birori byabereye mu muhezo mu mujyi wa Ringgold, Georgia.

Mu gihe cyose bamaranye, Dean ntiyakunze kugaragara mu ruhame nk’umugabo w’umuhanzikazi w’icyamamare, ahubwo akibanda cyane ku kazi ke ko gushyira kaburimbo mu mihanda ya Nashville.
Ibyo ariko ntibyamubuzaga gufasha umugore we Parton mu kazi k’ubuhanzi, dore ko ari na we wamubereye inganzo y’indirimbo ‘Jolene’.
Mu 2008, Dolly Parton yabwiye itangazamakuru ko iyo ndirimbo yayihimbye ashingiye ku mukobwa wakoraga muri banki wari warasariye umugabo we Dean, maze bumvikana guhimba indirimbo ishingiye kuri uwo mukobwa.
Muri iyo ndirimbo, Dolly Parton aririmba agira ati “Jolene, Jolene, ndakwinginze wintwarira umugabo…ndabizi uri mwiza kandi urabishoboye…ariko ndakwinginze wintwarira umugabo kuko ni we buzima bwanjye!”

Dolly Parton mu ndirimbo Jolene:
Ohereza igitekerezo
|