Umucuranzi Tam Fum yaje kwitabira igitaramo bise ‘Igisope Kinaguye’

Umunye-Congo Kayenga Dembo Ibrahim uzwi ku izina rya Tam Fum, ni umucuranzi wo mu rwego mpuzamahanga wacuranganye n’abahanzi batandukanye mu Rwanda, by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ya Karemera Rodrigue yitwa ‘Indahiro’, kubera umurya wa gitari solo uteye ukwawo yashyizemo na n’ubu utajya upfa kwiganwa n’ubonetse wese.

Tam Fum muri 2018 mu gitaramo cya Jazz Nyarwanda
Tam Fum muri 2018 mu gitaramo cya Jazz Nyarwanda

Tam Fum yavukiye i Kinshasa mu 1950 avayo mu 1977 ajya i Nairobi muri Kenya, ahava aje mu Rwanda mu 1979, kuhatura nyuma yo gutwarwa n’umurya w’inanga Nyarwanda yajyaga yumva kuri radiyo akiri iwabo, nk’uko yabisobanuye mu Kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio.

Tam Fum aragira ati “Ngeze mu Rwanda namenyanye na Karemera Rodrigue, ansaba ko namucurangira mu ndirimbo yitwa ‘Indahiro’, maze kumva uko iteye, mushyiriramo gitari solo ariko icuranze mu buryo bw’inanga, kuko nkiri iwacu muri Zaire nakundaga kumva inanga zo mu Rwanda nkumva ni nziza cyane.”

Indahiro ya Rodrigue yabaye iya mbere mu marushanwa y’indirimbo z’urukundo yateguwe n’Ikigo Ndangamuco cy’u Rwanda n’u Bufaransa (CCFR) mu 1982, nyuma Tam Fum ahamagarwa na orchestre Amabano yo mu Burundi, imusaba ko bajyana gucuranga mu Buholandi aho bari batumiwe.

Kuva ubwo Tam Fum yakomeje kugenda amahanga acurangana n’abaririmbyi batandukanye, ariko umuryango we ukomeza kuba mu Rwanda kuko ari ho afite urugo kuva mu 1979 kugeza magingo aya.

Tam Fum ku wa Kane yari ari mu Kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio
Tam Fum ku wa Kane yari ari mu Kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio

Mu Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza muri za 2000, Tam Fum yacuranze muri Hotel Méridien Umubano no mu kabari kari kagezweho icyo gihe kitwaga Mango nyuma kaje guhinduka Abraxas, ari kumwe n’abandi bacuranzi b’ibigugu nka Mutsari na Albert Rudatsimburwa wari nyiri Abraxas, ahahoze hari Ikigo Ndangamuco cy’u Rwanda n’u Bufaransa.

Tam Fum yari amaze iminsi muri Ghana aho arimo gutunganya umuzingo (album), uriho n’indirimbo y’Ikinyarwanda yitwa ‘Nyirabisabo’ ya Sebatunzi yanasubiwemo n’Impala, ikaba ifite umwihariko w’umurya w’inanga gakondo ivugirizwa kuri gitari solo.

Kayenga Dembo Ibrahim (Tam Fum), yaje mu Rwanda kwitabira igitaramo bise ’Igisope KINAGUYE’, kizahuza abahanzi batandukanye bo hambere n’ab’ubu, mu njyana za kera ariko ziri mu buryo buvuguruye (Kunagura).

Ni igitaramo cyateguwe na André Nikobisanzwe uzwi ku izina rya Andrei Gromyko; kikazabera ku ishuri rya Mutagatifu André (Collège Saint André) i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022 guhera saa kumi z’umugoroba (16h00).

Kuva mu 1979 - 1994, Tam Fum yakoranye n’abahanzi benshi barimo Karemera Rodrigue (mu ndirimbo Indahiro, Ubarijoro na Ihorere), Orchestre Malaika, Inono Stars, Les Fellows, Abamararungu n’izindi, bakamwishyurira gushyira umurya wa gitari solo mu ndirimbo zabo.

Abazitabira igitaramo bazumva injyana y'imirya itandukanye
Abazitabira igitaramo bazumva injyana y’imirya itandukanye

Kimwe mu byo yiyemeje kugira ngo umuziki w’u Rwanda ukomeze gutera imbere, ni uguhuza injyana ya Jazz n’iya gakondo Nyarwanda kuko kuri we asanga hari aho bifitanye isano cyane cyane ku nanga na gitari solo.

Ku mugoroba wo ku wa Kane 13 Ukwakira 2022, Tam Fum yitabiriye ikiganiro Nyiringanzo kuri Kigaki Today (amashusho) na KT Radio (amajwi), aho we n’abo bazafatanya mu gitaramo cyo ku wa gatandatu bari baje kuvuga ibigwi bye, no kwibukiranya zimwe mu ndirimbo yacuranzemo.

Mbere yo kujya mu gitaramo cyabo (Igisope Kinaguye), bazaza mu kiganiro Urukumbuzi kuri KT Radio babanze bashyushye ibyuma bagorore n’imihogo (09h00 – 12h00).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uriya mucuranzi ntimumuzi mwogacwamwe. Njye mwibuka ari muri orchestre amabano, igihe baherekezaga indirimbo ya Kagame Alexis(+) yakiniwe les chefs d’Etat ba OCAM icyo gihe na prezida w’ubufraqnsa Giscar Destaing yari yaje.

Irizayamwiza David yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka