Umubyeyi wa Meddy yakiranye urugwiro ‘umukazana’

Ngabo Medard umuhanzi nyarwanda uzataramira abanyarwanda tariki 01 Mutarama 2019 yeretse umuryango avuka mo umukunzi ukomoka muri Etiyopiya ariwe Mimi Mehfira, maze nyina amwakirana urugwiro rwinshi.

Umukunzi wa Meddy hamwe na nyirabukwe urugwiro rwari rwose
Umukunzi wa Meddy hamwe na nyirabukwe urugwiro rwari rwose

Uyu mukunzi we yakiranywe yombi n’abakunzi ba Meddy ubwo yamuzanaga mu gihugu nyuma y’igihe kinini abazwa ibijyanye n’uwo bakundana.

Kuri Noheli, Mimi yakiriwe n’umuryango w’umukunzi we, umuryagno utuye I Remera mu mujyi wa Kigali, maze bifotoranya amafoto menshi agaraza urugwiro rwinshi.

Mama wa Meddy, Meddy n'umukunzi we bareba udufoto two mu bwana twa Meddy
Mama wa Meddy, Meddy n’umukunzi we bareba udufoto two mu bwana twa Meddy

Meddy na Mimi bari kwishimana mu gihe uyu muhanzi akomeje imyiteguro y’igitaramo East African Party giteganyijwe ku bunani.

Umwe mu bagize umuryango wa Meddy yaciye amarenga y’uko aba bombi bashobora kuzashyingiranwa mu mwaka ugiye gutangira wa 2019.

Meddy yatangiye kuza ku isonga ry’abahanzi nyarwanda bakunze kuva mu myaka ya za 2009, ubwo yashyiraga indirimbo ye yambere hanze yise Amayobera.

Umukunzi wa Meddy na mushiki wa Meddy basangiye Noheli
Umukunzi wa Meddy na mushiki wa Meddy basangiye Noheli

N’ubwo amaze imyaka myinshi atuye muri Amerika, urukundo abakunzi ba muzika bamukunda ntirwaretse kwiyongera haba mu Rwanda ndetse no mu karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza pee ndabikunze

Nsaba yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

meddy ndamukunda pe kandi namushimiye umukunzi wentazamuhemukire bene ako kageni cyane ko banamaranye igihe kirekire bakundana naho nkuri inyuma courage nuwambwira ngo mfe kubera wowe nabikora.

URWIBUTSO II NEMEYE PATRICIE yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

Ejobundi Meddy ageze I Kanombe,yabwiye abanyamakuru yuko atazarongora uyu mukobwa.Ngo ni ukwikundanira gusa.Abakobwa barambabaza cyane.Kuki bigira sex objects?Reba nawe igihe amaranye na Meddy.Kimwe n’abandi ba Stars,urugero Diamond uhora ahinduranya abagore,na Meddy ejo azamuta afate undi.
Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

gatera yanditse ku itariki ya: 27-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka