Umubyeyi wa Koffi Olomide yitabye Imana

Mu gahinda kenshi n’amarira, umuririmbyi wo muri Repubulika iharanira demolarasi ya Kongo Koffi Olomide, abicishije kuri facebook yavuze ko nyina umubyara yapfuye.

Inkuru y’urupfu rwa Aminata Angelique Muyonge yamenyekaniye kuri facebook, aho umuhungu we Koffi Olomide yashyize amashusho ari kurira avuga agahinda afite.

Ati “Kuri wowe ni indabo kuri twe ni amarira, kuri uyu wa 3 Ukwakira Imana yemeye ko ujya gusanga data kandi ndabishimira Imana, ndagukumda cyane. Uruhukire mu mahoro”.

Impamvu y’urupfu rwe ntabwo yamenyekanye. Nyina apfuye nyuma y’imyaka ine se Charles Agbepa apfuye.

Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye nka Koffi Olomide, yavutse kuwa 13 Nyakanga 1956, ku myaka 64 ni umwe mu baririmbyi bamenyakanishike injyana ya Rhumba na Ndombolo zo muri Kongo mu ruhando mpuzamahanga, mu ndirimbo nka Effrakata, Loi, Papa mobimba n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Koffi niyihangane.Ni iwabo wa twese.Gusa ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Nkuko Umubwiriza 3:19,20 havuga,upfuye ajya mu gitaka.Wibuke ko ADAMU amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko azapfa “agasubira mu gitaka”.Ntabwo yamubwiye ngo azajya mu muriro cyangwa ko azayitaba.Urundi rugero dusoma muli Intangiriro 37:35,igihe babwiraga Yakobo ko umwana we yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we “yitabye Imana”.Ahubwo yavuze ko napfa azasanga umwana we mu gitaka.Roho idapfa yahimbwe n’Umugereki utaremeraga Imana dusenga,witwaga PLATON.Yesu yavuze ko abantu bapfuye barizeraga Imana,nukuvuga barayumviraga kandi bakayishaka ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,azabazura ku munsi wa nyuma,akabaha ubuzima bw’iteka.Bisome muli Yohana 6:40.Abapfa bakoraga ibyo Imana itubuza,Bible yerekana neza ko biba birangiye batazongera kubaho. Uko niko kuri gushingiye kuli Bible.

bitariho yanditse ku itariki ya: 4-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka