Umubyeyi w’umuhanzi Meddy yitabye Imana

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, nibwo Nyina w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yitabye Imana.

Ni amakuru yamenyekaniye ku mbuga nkoranyambaga, aho inshuti za Meddy zanditse ubutumwa zimwihanganisha ndetse zifuriza uwo mubyeyi we witwa Alphonsine Cyabukombe kuruhukira mu mahoro.

Umwe muri bo ni Muyoboke Alex uzwi cyane mu gufasha abahanzi muri muzika, aho yagize ati: "Iy nkuru irababaje. Ngabo ngusabiye ku Mana yonyine iguhe kwihangana n’umuryango wawe. Kubura umubyeyi mama ni agahinda gakomeye. Uruhukire mu mahoro Mama Jobert."

Umunyamakuru Ally Soudy na we yagize ati: "Birababaje. Nta kintu kibabaza muri ino si nko kubura umubyeyi cyane Umubyeyi mama."

Umubyeyi wa Meddy biravugwa ko yazize uburwayi, akaba yitabye Imana ari i Nairobi muri Kenya aho yari amaze iminsi yivuriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

IHANGANE IMANA IMWAKIREMUBAYO KANDI AKOMESE MURAKOZE

ALPHA SALIMU yanditse ku itariki ya: 19-10-2022  →  Musubize

Pole sana my brother
Nyagasani aratuza heza uyu mubyeyi
Famille Meddy mukoze kwihangana

Hesron yanditse ku itariki ya: 20-08-2022  →  Musubize

Mama Imana iguhe kubaheza mwijuru kd Meddy komera ihangane aho agiye niheza sihabi

Gloroise Usabyarahabwa yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

Nyagasani yakire Roho y’uwo mubyeyi, kd Akomeze imitima y’abasigaye n’umuryango muri rusange

Theodore yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

Nyagasani yakire Roho y’uwo mubyeyi, kd Akomeze m

Theodore yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

imana imwacyire mubayo RIP.kandi twihanganishije n’abasigaye.

Oscar yanditse ku itariki ya: 14-08-2022  →  Musubize

Pore sana medy ihangane

HARORIMANA yanditse ku itariki ya: 14-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka