Ukuri ku byavuzwe ko indirimbo ‘Muntegetse iki’ y’Impala yahimbiwe umugore wa Semu

Bamwe mu bakunda indirimbo za Orchestre Impala, bakunze kujya impaka ku ndirimbo yitwa Muntegetse iki, aho abenshi bakomeje kuvuga ko iyo ndirimbo yaririmbiwe umugore wa Semu Jean Berchmas umwe mu bahanzi umunani bari bagize iyo Orchestre, bikaba atari byo kuko we yaritabye Imana akiri ingaragu.

Semu wacuranze muri Orchestre Impala
Semu wacuranze muri Orchestre Impala

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’agahinda k’umugore utarahiriwe n’urushako, aho yatotejwe n’umuryango yashatsemo, nyuma y’urupfu rw’umugabo we, nk’uko babiririmba bati “Ntawe urusimbuka rwamubonye, nta mukuru w’ikuzimu, mbabajwe n’uko nakundanye n’umugabo wanjye tugatandukanywa n’urupfu”.

Barongera bati “None kubera ababyeyi n’abavandimwe be batagira impuhwe, bantandukanyije n’urubyaro ndetse n’ibyo twahahanye, kandi reka bibe nabibonye kare, yangurira agakweto bose bakamirwa, yangurira akagutiya nabwo bakajiginywa bitwaje ngo sinakowe”.

Mu gushaka kumenya neza amateka y’umuhanzi Semu, murumuna we wo kwa se wabo, Tumushime Alexis ufite imyaka 61, ubwo yari umutumirwa mu kiganiro Impamba y’umunsi cya KT Radio cyo ku itariki 23 Kanama 2021, yavuze byinshi ku byaranze ubuzima bw’uwo muhanzi.

Semu ngo yavukiye mu yahoze ari Komini Butaro mu 1954, ubu ni mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera.

Uwo mugabo, avuga ko Semu yavutse mu bavandimwe batanu aho bane bitabye Imana hakaba hasigaye Mushikiwe umwe, aho ngo mu muryango we ari Semu wenyine wabaye umuhanzi.

Semu yari yarize ageza ku rwego rwa Kaminuza, aho amashuri abanza yayigiye muri Kinyababa aho avuka, amashuri yisumbuye ayigira muri Seminari nto ya Rwesero aho yayakomereje muri GS Officiel ya Butare.

Uwo muvandimwe we, avuga ko Semu yatangiriye umuziki muri Seminari ati “Ku Rwesero mu Iseminaire nto mu bapadiri, gucuranga orgue ni ho byatangiriye, urabizi umuziki ni ibintu by’abaseminari. Ntabwo yaharangirije amashuri yisumbuye kuko yakomereje i Butare muri GS mu ishami rya Normal Primaire, aho muri GS naho yakomeje gucuranga ari muri Merodica band”.

Uwo muhanzi ngo arangiza amashuri yisumbuye mu 1975 muri GS ya Butare, yakomereje muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, ahasanga abahanga banyuranye mu muziki muri Salus Populi, arangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza ni bwo mu 1978/1979 yagiye gukorera i Kigali muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Ubukungu, aho ngo ari nabwo yinjiye muri Orchestre Impala acuranga Orgue.

Abakomeje kumva nabi indirimbo ‘Muntegetse iki’ ngo baratera agahinda umuryango wa Semu

Abenshi mu bakurikiye indirimbo Muntegetse iki ya Orchestre Impala, bagiye bayihuza n’urupfu rwa Semu, bakemeza ko yahimbiwe umugore we, Tumushime ahakana ayo makuru yemeza ko Semu yitabye Imana atarashaka umugore.

Agira ati “Semu nta mugore yigeze, yitabye Imana akiri ingaragu aho yari ari mu myaka 29 hafi 30”.

Avuga ko umuryango wa Semu ubabazwa n’igihuha cyakwirakwiye mu bantu, ko indirimbo Muntegetse iki yaririmbiwe umugore wa Semu witabye Imana atarashaka, aho abenshi mu bayumvise bahise bemeza ko umuryango wa Semu wirukanye umugore we.

Ati “Hari indirimbo Impala zacuranze, uko abantu bayivuga ni ibintu bijya bitubabaza, aho usanga abantu bavuga bati Muntegetse iki bana ba Adamu, abantu ugasanga bavuga ngo hari umugore Semu yari afite ngo umuryango turamwirukana, icyo kintu rwose kiratubabaza, uzi wenda iyo aba yarasize umwana tukajya tumumwibukiraho”.

Arongera ati “Semu njye twarabanaga, ese twari twanze umwana twari tunaniwe kumurera koko. Iyo ndirimbo na we ubwe yayicuranzeho, hari aho nageze bari kuyumva numva umugabo aravuze ngo twirukanye umugore wa Semu n’abana atazi ko mfitanye nawe isano, abantu hose barabivuga icyo kinyoma bagifata nk’ukuri, biratubabaza cyane”.

Avuga ko indirimbo ‘Présentation’, ngo Impala zayihimbye Semu akimara kuyigeramo bamaze kuba umunani, mbere y’uko bari basanzwe ari barindwi, ahavuye ijambo rivugwa muri iyo ndirimbo ngo “Nouvelle formation d’Orchestre Impala”.

Semu akimara kwitaba Imana yahimbiwe indirimbo yitwa ‘Semu’

Tumushime Alexis, avuga ko ubwo Semu yitabaga Imana mu mwaka wa 1983 azize indwara y’impyiko, ngo yabanje kurwarira i Butare, ajyanwa muri CHK ari naho yaguye.

Ngo mu kumushyingura abagize Orchestre Impala bose bari bahari, ati “Yari amaze iminsi aryaye aho yarwariye i Butare nyuma tumujyana muri CHK, yapfuye turi kumwe ni njye wari waharaye, yashyinguwe i Kinyababa ku ivuko, bagenzi be bose bo mu Impala bari bahari”.

Ngo indirimbo Semu yahimbwe na bagenzi be, ubwo yari akimara gupfa ati “Indirimbo SEMU twagiye kumva nyuma yo gushyingura twumva bagenzi be barayisohoye”.

Arongera ati “Ni indirimbo baririmbanye agahinda kenshi ubona ko bashavuye, baramukundaga cyane no muri za repetition zabo nabaga mpari, yari umusore mwiza bakundaga cyane ndetse n’abaturage benshi bakamukunda pe, ntabwo ndi kumutaka kubera ko yari uwacu ariko bose baramukundaga, ba Sebanani na ba Gasasira bakundaga no kutugenderera iwacu Kinyababa”.

Uwo mugabo arasaba abahanzi bashya bakibyiruka, kongera imbaraga mubyo bakora, kandi bakagana amashuri y’ubuhanzi mu rwego rwo kugera ikirenge mucya bakuru babo, ashimira KTRadio yamutumiye ngo agaragaze amateka yaranze ubuzima bwa mukuru we mu rwego rwo gushyigikira abahanzi batabarutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

1975 muri GS ya Butare nta shami rya Ecole Normale Primaire ryabagaho mu Rwanda. Muri GS i Butare hari ishami rya Ecole Normale Moyenne icyiciro cyaryo cyamaraga imyaka ine yatangiraga nyuma y’icyiciro rusange. Ishami rya Normale Primaire ryatangiye ubwo habagaho reforme yo mu mwaka wa 1978 abaize iryo shami ni abari barangije umwaka wa munani w’amashuri abanza. mbere ya reforme ya 1978 amashuri abanza mu Rwanda yari imyaka 6.

Kamana yanditse ku itariki ya: 30-08-2021  →  Musubize

Semu,Soso Mado,Sebanani,Tubi Lando,Pepe La Rose,etc...,bose twarabakundaga cyane.Baradushimishimije igihe kinini.Ndibuka ko bajyaga mu Rwanda hose bagacuranga tukabyina.Wenda bazazuka ku munsi wa nyuma niba batarakoraga ibyo imana itubuza.

masengo yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka