Uko Orchestre Les 8 Anges yasenyutse nyuma yo kwibwa piano ihenze
Itsinda ry’abacuranzi n’abahanzi ryitwaga Orchestre Les 8 Anges (Abamalayika 8), ryabonye izuba ahagana mu 1979 ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, ritangijwe n’abana bo mu muryango wa nyakwigendera Gasana Gaëtan (Kayitani), n’abandi bo mu miryango y’inshuti ze.

Mu ntangiriro, iryo tsinda ryitwaga Les Anges (Abamalayika) kubera ko ryari rigizwe n’abana bari bakiri bato guhera ku myaka 7 kugeza kuri 19. Batangiye ari abana batandatu bo kwa Kayitani uhereye ku mukuru: Gasana Gaston, Gasana Gallican, Gasana Gratien, Gasana Gustave, Gasana Gabin na Gasana Marcellin, bari kumwe n’inshuti zabo: Taifa Jean Claude na Mugirima Jean Pierre.
Aho bakomora inganzo
Inganzo yabo mbere na mbere bose bayikomora ku babyeyi babo, kuko Kayitani yari umuririmbyi n’umucuranzi akaba umwe mu batangije Chorale de Kigali ahagana mu 1975, ababyeyi ba Taifa na Mugirima nabo bakaba bari bafite impano y’ubuhanzi.
Ikindi cyabateye kugira imbaraga zo gushyiraho itsinda ryabo, ni orchestre y’abanyamwuga yari izwi nka Pakita bari baturanye nayo, yabagamo Abazayirwa n’Abarundi bagakunda kujya kureba uko bacuranga nabo batangira kubyiga batyo.
Bamaze kwisangamo iyo mpano, bahise batangira kwikorera ibicurangisho mu madebe yavagamo amavuta y’ubuto bwa USA, ibikopo by’amata ya NIDO, ibijerikani, imbaho n’insinga zo mu mapine y’imodoka byose bakabikoramo ingoma na gitari (guitar).
Orchestre Madebe
Urwego rwo kwikorera ibicurangisho barugezeho bamaze kwisungana na bagenzi babo: Taifa Jean Claude (usigaye yigisha umuziki ku izina rya Prof Taifa Jean Claude), Mugirima Jean Pierre (ukiri mu mwuga wo gucuranga ku izina rya Ras Kimeza), na Ufiteyezu Mbyayingabo De Gaulle ukiri mu mwuga ku izina rya DJ Marechal De Gaulle nawe agakomoka ku mubyeyi wari umuhanzi (Ufiteyezu Blaise).

Kayitani amaze kubona ko abana bafite inyota yo kuba abahanzi n’abacuranzi b’umwuga, yarabashyigikiye atangira kujya abajyana gucuranga ku Kiriziya no mu tubari kugira ngo impano yabo ijye ahagaragara nubwo bari bagikoresha ibicurangisho bikoreye, ari yo mpamvu babitaga Orchestre Madebe.
Gukuza impano
Mu 1980, bamaze gufata umurongo ni bwo bahinduye izina bitwa Les Anges (Abamalayika), batangira kwiga kuvuza gitari n’ingoma bya nyabyo, hanyuma abato batari bakagize imyaka 12 bavamo hasigara abari barageze mu mashuri yisumbuye ari bo Taifa Jean Claude, Gasana Gaston, Gasana Gallican, Mugirima Jean Pierre (Ras Kimeza) na Ufiteyezu De Gaulle.
Mu bavuyemo mbere harimo Gasana Gustave na Gasana Gabin batakiriho (bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994); abandi ni Gasana Marcellin n’umuturanyi wabo Kalisa Festus bose bavuyemo mu 1980 hanyuma abasigaye bisungana n’abandi barimo nyakwigendera Milton nawe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hakaba n’Abarundi babiri bari impunzi (Janvier na Dieudonné) nabo baje kwitaba Imana mu bihe bitandukanye.
Gutangira umwuga
Ahagana mu 1981 orchestre Amabano y’i Burundi yaje gucurangira mu Rwanda, hanyuma Les Anges bajya kubareba ahahoze Inzu Ndangamuco y’u Rwanda n’Ubufaransa (CECFR), bagezeyo bahahurira n’umuzungu wari ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda (Frank Hintjens) wakundaga umuziki cyane. Mugirima Jean Pierre (Ras Kimeza) wari ushabutse kurusha bagenzi be, yaragiye aramwegera amubwira ko bafite orchestre y’abana yitwa Les Anges ariko badafite ibikoresho bigezweho.
Umuzungu yarabemereye ajya kubasura aho bitorezaga gucurangisha bya bikoresho bikoreye kwa Kayitani biramushimisha cyane, ni ko kwiyemeza kubagurira ibikoresho bya muzika bigezweho, abasaba ko bazajya bajya kwitoreza iwe, Orchestre Les 8 Anges y’abanyamwuga itangira ityo.
Bakoze ibitaramo hirya no hino, baramamara cyane nk’abahanzi n’abacuranzi bari bakiri bato, bakomeza kugenda binjizamo n’abandi bagenzi babo baturukaga hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo, Les 8 Anges iba ubukombe, itangira no kujyana indirimbo zayo kuri Radio Rwanda.
Mu ndirimbo zabo zamenyekanye cyane harimo Nakunze mama ndamubura, Umuco, Kayitesi, Josée na Mwarimu mwiza yahimbwe na Taifa Jean Claude mu marushanwa agacurangirwa na bagenzi be.
Nta muzingo (album) bakoze

Orchestre Les 8 Anges ariko nubwo yakahanyujije hagati ya 1983 - 1987, nta muzingo w’indirimbo (album) basohoye kuko baje gukomwa mu nkokora n’umwe muri bagenzi babo wabibye igikoresho (organ / orgue) cyari gifite agaciro ka 60,000FRW akakijyana i Masisi muri Zaire (RDC), abasigaye bacika intege bamwe ndetse batangira kuvamo bigira mu zindi orchestres.
Iyo organ yari kimwe mu bikoresho by’ingenzi cyane Les 8 Anges yari ifite, imaze kwibwa ibisigaye abandi babitera imirwi kugeza mu 1989 birangira nta gikoresho na kimwe gisigaye kwa Kayitani aho wa muterankunga wabo yari yarabategetse kujya bitoreza nko ku gicumbi.
Kurikira ikiganiro cyose giherekejwe n’amafoto:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|