Uko abanyamakuru babonye igitaramo Meddy aherutsemo

Abakurikiye igitaramo cyiswe East African Party yakoze ku munsi wa mbere w’umwaka wa 2019, bemeza ko Meddy wari umushyitsi mukuru yarushijwe n’abo bahuriye ku rubyiro, kandi ngo nta kidasanzwe yakoze ugereranije n’igitaramo yari aherutse gukorera i Rugende umwaka wari wabanje.

Meddy mu gitaramo aherukamo i Kigali ku bunani
Meddy mu gitaramo aherukamo i Kigali ku bunani

Mu birori bimaze kwamamara bitangira umwaka bitegurwa n’ikigo East African Promoters, bimaze kuba nk’akamenyero ko iyo hatatumiwe umunyamahanga, hatumirwa abanyarwanda bafite amazina aremereye kurusha abandi, bagasusurutsa iki gitaramo. Ku itariki ya 1 Mutarama 2019 Meddy wari umaze iminsi mu bitaramo muri Canada, niwe wari watumiwe. Yunganirwaga na Yvan Buravan, Bruce Melodie, Riderman na Social Mula.

Mu masaha ya kare nka 18h00 igitaramo kitaratangira, umunyamakuru wacu Shyaka Andrew Shyne, wari yageze ahaberaga iki gitaramo, yezeza ko abantu binjiraga ku bwinshi ahabera igitaramo bavuga ko bashaka kureba Meddy nk’umushyitsi mukuru wari witezwe.

Abataraguze amatike hakiri kare, baremeye bahendwa n’amatike, ariko bavuga ko bashaka kureba uyu munyarwanda wari umaze imyaka irindwi muri Amerika adataha. Umunyamakuru wacu avuga ko hari amatsinda y’abakobwa menshi yinjiraga yambaye imipira iriho amafoto ya Meddy.

Shyne avuga ko akurikije uko asanzwe azi kuri Meddy, yateye imbere mu miririmbire no kwitwara neza ku rubyiniro. “Meddy yateye imbere mu buryo bwa Performance. Wabonaga ko yageragezaga kwirekura ugereranije n’umwaka ushize ubwo yaherukaga kuririmbira mu Rwanda”.

Hariya ntabwo bari babiteguye ko ajya mu bafana. “Umuhanzi nawe ni umuntu agira emotions” Meddy yashakaga inzira yo kunyuramo kandi agasanga ntayihari.

Umunyamakuru wacu anenga kuba abateguye iki gitaramo batarateguriye umutekano uhagije Meddy, akabona ko nko kuba Meddy yaranyarukaga akamanuka mu bafana byashoboraga kumutera ikibazo nko mu gihe abafana bari kuba bamwirunzeho.

Mu mwanya w’isaha n’iminota 20 Meddy yamaze aririmba, yamanutse inshuro eshatu ajya gusuhuza no kuririmbira abafana bari begereye urubyiniro.

Nubwo Shyne avuga ko Meddy atagombaga, gukora ibi, asanga nanone ikibazo kiri ku bategura ibitaramo. “Meddy arakunzwe cyane hano mu Rwanda, buri kintu cyose cyaba ku bahanzi bakomeye ku isi na Meddy hano mu Rwanda byamubaho. Abategura ibitaramo bagombaga kumuteganyiriza umutekano wihariye”.

Shyne avuga ko akurikije uburyo abahanzi bashimishije abafana babo muri iki gitaramo, yashyira Meddy ku mwanya wa kane. Kuri we, uwa mbere ngo ni Yvan Buravan, agakurikirwa na Riderman, Social Mulah agakurikiraho naho Meddy akaza ku mwanya wa kane.

Ubwo Meddy yendaga kugera ku rubyiniro, ibintu ntabwo byagenze neza ku ruhande rw’abavanga imiziki n’abayobora igitaramo.

MC Sylvie wari wahawe gushyushya urubyiniro mbere y’uko Meddy ahagera, ubugira kabiri yavuze amagambo y’urukozasoni akigera ku rubyiniro, ahita ashushubikanywa amanurwa ku rubyiniro, benshi bekeka ko yari yasinze. Ibi byashyize abagitegura ku gitutu, bituma bahita bazamura DJ Marnau ku rubyiniro bituma ari nawe wakira Meddy nubwo Atari ko byari biteganyijwe.

Undi munyamakuru witwa NSENGIYUMVA Emmy wandika imyidagaduro, yatubwiye ko we asanga Meddy yari yateguriwe urubyiniro rwiza, ategurirwa Band nziza, anagerageza kuririmba neza nubwo atahamije ku nyota y’abakunzi be.

Yavuze ko Meddy nk’umuhanzi mukuru kandi ufite ubunararibonye bwo mu bihugu bitandukanye, yashoboraga gukora ibirenze ibyo abantu babonye. Ati “Abahanzi b’abanyarwanda ntabwo barabona ko hari ibindi bakora kuri stage bitari ukuririmba gusa. Yari afite ibintu byose byamwemereraga gukora ibirenze”

Mbere y’uko uyu muhanzi akandagira ku rubyiniro, habanje gusesekara ababyinnyi umunani bari bambaye imyenda y’amabara anyuranye, basa n’abuzuye urubyiniro. Kuri iyi ngingo Emmy agira ati “ Meddy yazanye ababyinnyi benshi ku rubyiniro baramuvangira, kuko bagaragaraga nk’abamubuza kwisanzura kandi bakuzura urubyiniro.”

Meddy kandi yazanye ku rubyiniro Guitar yateruye inshuro eshatu, ubundi akayirambika hasi. Iyi Guitar yayifashishije kabiri atangira indirimbo ze ebyiri gusa, anayifashisha aririmba indirimbo Aisha ya Khaled y’umunya Algeria.

Kuri ibi bya Guitar nabyo Emmy asanga ntacyo byari bimaze cyane ku rubyiniro rwa Meddy ati “Yazanye Guitar itarigeze igira ibyo ihindura cyane”

Emmy anavuga ko Meddy kuba yari aherutse mu Rwanda mu gitaramo kinini, byamusabaga gukora ibirenze ibyo yakoze kuko abakunzi be bari baherutse kumubona Rugende mu birori bya Beer fest.

Emmy avuga ko kuzana Fiance we ku rubyiniro, Meddy ashobora kuba yarabikoze nk’iturufu yo gushimisha abantu, ariko asanga ibi bikunze gukorwa n’umunya Tanzania Diamond Platnumz bitarabaye iturufu ikomeye no kuri Meddy.

Emmy ashyira Meddy ku mwanya wa gatatu w’abashimishije abafana, nyuma ya Riderman na Bruce Melodie.

Umunyamakuru Murungi Sabin wandika imyidagaduro, nawe avuga ko nta kintu gishya Meddy yagaragaje.

Agira ati “Jyewe nabonye ari Repetition y’ibyo yakoze muri 2017, uretse kuba yarerekanye umukobwa bakundana nta kindi gishya”

Murungi avuga ko nk’umuhanzi mukuru kandi wari ubizi ko aheruka mu Rwanda, ngo yagombaga gukora iyo bwabaga agatandukanye igitaramo yakoze umwaka wari wabanje n’icyo yeretse abanyarwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu magambo ya Murungi ati “Meddy aramutse avuze ngo ndashaka kugaruka gukora igitaramo muri uyu mwaka, nkeka ko nta bantu benshi yabona kuko nta kintu gishyashya baba bagiye kureba”

Kate Gustave umunyamakuru uzwiho no kuyobora ibitaramo bikomeye, yabanje gushima Meddy kuba muri Kamere ye agaragara nk’umuntu wiyoroshya kandi utigira igitangaza ku rubyiniro no mu buzima busanzwe. Gusa ngo ibi byo kwiyoroshya nabyo bishobora kuba bituma atitwara neza ku rubyiniro nk’uko abandi ba Stars baba bihagazeho. Mu ijambo rimwe ati “Ntabwo yari yakaniye”.

Kate yitsa cyane ku kuba Meddy atarakoze ku ndirimbo zatwaye imitima y’abantu benshi nka “Igipimo, Inkoramutima, Ese urambona” n’izindi.

Uburyo yatondetsemo indirimbo ngo ntabwo bwari bushamaje. Kate nawe agaruka kubyo kwerekana umu Fiance we ku rubyiniro, akavuga ko byaciye intege umubare munini w’abakobwa bitabiriye igitaramo.

Abakurikiye iki gitaramo, bavuga ko amaze kwerekana umukobwa bazabana, abantu biyamiriye gato, ubundi bahita baceceka ububyutse bw’igitaramo busubira inyuma, biba nk’umuriro usutswemo amazi.

Umukobwa witwa Muneza Nora wari muri iki gitaramo, yatwemereye ko we n’irindi tsinda ry’abakobwa bari kumwe bahise batukira Meddy mu matamatama, kuko ibyiyumviro byabo bumvaga ko Meddy indirimbo z’urukundo yaririmbaga bumvaga ko aribo arimo abwira.

Igitaramo Meddy yakoze ku itariki ya 1 Mutarama 2019, cyari igitaramo cya kabiri gikomeye akoreye muri Kigali mu minsi 481. Ni igitaramo yakoze nyuma yo gusubikwa kw’ikindi gitaramo yari gukorera I Bujumbura, mbere yo kuza I Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka