Uganda: The Ben yatanze ibyishimo ku munsi w’abakundana

Mu gitaramo umuhanzi The Ben yakoreye i Kampala ku munsi w’abakundana (Saint Valentin), yatanze ibyishimo ku rwego rwo hejuru ku bakunzi b’umuziki we mu gihugu cya Uganda.

The Ben yishimiwe cyane n'abanya-Uganda
The Ben yishimiwe cyane n’abanya-Uganda

Iki gitaramo cyabereye ahitwa UMA Show Ground, hasanzwe habera ibitaramo bikomeye, kikaba cyarateguwe n’umunyarwenya na we ufite izina rinini muri Uganda, Alex Muhangi, washinze icyitwa Comedy Store.

The Ben ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella, bageze muri Uganda saa Cyenda zo mu rukerera rwo ku itariki 14 Gashyantare 2024, ari nabwo wari umunsi nyirizina w’igitaramo.

Muri iki gitaramo cyarimo n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Uganda, Umuhanzi Sintex ni umwe mu baje ku rubyiniro batunguranye, na we asusurutsa abari bacyitabiriye mu ndirimbo zirimo ‘Twifunze’.

The Ben yatanze ibyishimo ku bakundana bari bitabiriye igitaramo cye
The Ben yatanze ibyishimo ku bakundana bari bitabiriye igitaramo cye

The Ben wari utegerejwe na benshi bari bitabiriye iki gitaramo, yaririmbye indirimbo ze nyinshi zagiye zikundwa ndetse agafatanya n’abakunzi be kuziririmba, by’umwihariko yageze ku ndirimbo yise ‘Habibi’, maze abari aho bose bamufasha kuyiririmba.

Yaririmbye kandi zimwe mu ndirimbo yakoranye n’abanzi bo muri Uganda harimo nka ‘Binkolera’ yakoranye na Sheebah, ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula, ‘No you, No life’ ari kumwe na B2C ndetse n’izindi zirimo nka ‘Naremeye’ na ‘Ndaje.

Ni igitaramo kandi cyaranzwe n’udushya, by’umwihariko imyambarire y’umuhanzikazi Queen Sheebah usanzwe uzwiho kugira umwihariko we mu bitaramo bitandukanye. Uyu Mukobwa na we yaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Nakyuka’ n’izindi zitandukanye.

Iki gitaramo kandi cyahuriyemo n’abandi bahanzi bo muri Uganda barimo Maddox, MC Mariachi, Madrat & Chiko, Maulana & Reign, Umunyarwenya Teacher Mpamire, Sammie & Shawa, Merry Heart Comedians, Uncle Mark, Shequin & Eva na G-Force Band.

Queen Sheebah azwiho imyambarire idasanzwe ku rubyiniro
Queen Sheebah azwiho imyambarire idasanzwe ku rubyiniro
Umuhanzikazi Babo ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya The Ben muri Uganda
Umuhanzikazi Babo ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya The Ben muri Uganda
Byari ibyishimo bikomeye ku bitabiriye iki gitaramo
Byari ibyishimo bikomeye ku bitabiriye iki gitaramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka