Udushya utarabutswe mu ndirimbo wakunze

Hari zimwe mu ndirimbo z’Abahanzi bo mu Rwanda zigaragaramo ukubusanya haba mu magambo cyangwa mu mashusho yazo, bigatuma umuntu yibaza niba barasobwe cyangwa batarabyitayeho.

Nta washidikanya ko umuziki wo mu Rwanda umaze gutera intambwe mu buryo bugaragara, haba ku buryo abahanzi baririmbamo mu buryo bw’amajwi no mu buryo indirimbo zabo ziba zanditse.

Uburyo bwo gusohora amashusho nabwo bwaravuguruwe ugereranyije nuko byari bimeze mu myaka ishize.

Kuri ubu bamwe mu bahanzi usigaye usanga barekura arenga miliyoni 10RWf kugira ngo amashusho y’indirimbo zabo azasohoke akeye.

Bavuga ko nta byera ngo de! Hari bamwe mu bahanzi bakoresha amagambo mu ndirimbo zabo bikaba byakurura urujijo n’impaka bitewe n’uburyo bayanditsemo.

Bamwe bashobora kwemeza ko ari “ubusizi” mu gihe hari inararibonye mu mivugire y’Ikinyarwanda nazo zakwemeza ko ari “amakosa.”

Ibyo kandi bigaragara no muri amwe mu mashusho (Videos) aho usanga naho hagaragaramo icyo umuntu yakwita ibusanya, nubwo hari abandi bashobora kubitwerera “ubuhanzi.”

Izi ni indirimbo eshanu twasesenguriye amashusho n’amagambo bigaragaramo. Ushobora kuba warumvise cyangwa uzi izindi, wadusangiza ahatangirwa ibitekerezo (Comments).

1. Urarenze ya The Ben

Umuhanzi The Ben.
Umuhanzi The Ben.

Nta washidikanya ko The Ben ari umwe mu bami ba RnB mu Rwanda, haba ku ijwi n’imyandikire.

Iyi ndirimbo iri mu ndirimbo zakomeje gukurura impaka kuva yashyirwa hanze mu myaka umunani ishize. Muri iyi ndirimbo The Ben atangira aririmbamo ngo “Iyo udahari nta mahoro ngira, ndasinzira ibitotsi nkabibura…”

Ibi byakuruye impaka muri bamwe mu bakunzi b’umuziki kuva icyo gihe bemeza ko nta kuntu umuntu yaba yasinziriye ngo abure ibitotsi. Bamwe bati “Ahubwo iyo avuga ati nshaka gusinzira, nkabura ibitotsi!”

2.Complete Me ya Bruce Melodie

Umuhanzi Bruce Melodie uzwi ku ijwi ry'umwimerere.
Umuhanzi Bruce Melodie uzwi ku ijwi ry’umwimerere.

Izamuka rya Bruce Melodie mu gihe gito ryatunguye benshi ahagana mu 2012. Kuva icyo gihe ntiyigeze areba inyuma, kuko umuziki wakomeje gutera imbere kugeza magingo aya.

Umuziki we ufite abafana. Gusa nawe hari zimwe mu ndirimbo ze zagiye zibazwaho na benshi ku mwimerere w’ikinyarwanda cye.

Muri "Complete Me" hari aho aririmbamo ati “Maze kuremba ku buryo ntakinaryama…” aha umuntu yakwibaza indwara irembya umuntu akananirwa kuryama iyo ariyo. Ubusanzwe uko umuntu aremba arushaho gucika intege akajya mu buriri, ariko Bruce Melodie we ashobora kuba aremba ahagaze!

3. Nasara ya Meddy

Indirimbo irangira Meddy agiye wenyine kandi yahoze aririmba ko atari buve aho batari kumwe.
Indirimbo irangira Meddy agiye wenyine kandi yahoze aririmba ko atari buve aho batari kumwe.

Nta gushidikanya ko Meddy, Kimwe na The Ben ari abahanga mu kuririmba no kwandika amagambo.

Gusa kuri iyi nshuro abakunzi b’indirimbo za Meddy barabutswe uburyo mu nyikirizo y’iyi ndirimbo hari aho yaririmbyemo ati “simva aha tutari kumwe, naho ubundi nasara…” ariko urebye video yayo ubona ko ku musozo indirimbo irangira yuriye moto akagenda wenyine! Ukaba wakwibaza uti “yamusigiye iki?”

4. Ferrari by Tom Close

Tom Close mu mashusho y'indirimbo "Ferrari", aba ahagaze imbere y'imodoka nziza izwi nka Chrysler.
Tom Close mu mashusho y’indirimbo "Ferrari", aba ahagaze imbere y’imodoka nziza izwi nka Chrysler.

Kimwe na Meddy, Tom Close nawe mu ndirimbo ye “Ferrari” aririmbamo uburyo urukundo rwe rudashingiye ku butunzi nk’uko hari benshi mu basore babigenza batyo.

Ferrari ni imodoka ihenze kuko uyiguze, wayigeza mu Rwanda iguhagaze miliyoni zigera ku 100RWf utabariyemo imisoro.

Muri iyo ndirimbo aririmba avuga ko ataje muri Ferrari kugira ngo abone kwemerwa n’uwo yakunze.

Chrysler (yo hejuru) ibarirwa muri miliyoni 50Frw utabariyemo imisoro, mu gihe Ferrari (hasi) ibarirwa muri miliyoni 100 udashyizemo imisoro.
Chrysler (yo hejuru) ibarirwa muri miliyoni 50Frw utabariyemo imisoro, mu gihe Ferrari (hasi) ibarirwa muri miliyoni 100 udashyizemo imisoro.

Ariko muri Video agaragara mu modoka y’Inyamerika ya Chrysler ijya kunganya agaciro na Toyota Land Cruiser zizwi nka V8.

Ntitwakwiyibagiza ko ari uburyo bwo kuryoshya Video ariko ubutumwa bwo mu ndirimbo buhabanye n’ukuri tubona mu mashusho, byatumye hari abashyenga bati “Iyo aza ku igare byari kuba sawa!”

5. Urankunda ya Kitoko

Umuhanzi Kitoko afite Skete Board ku musenyi wo ku kiyaga (Plage)
Umuhanzi Kitoko afite Skete Board ku musenyi wo ku kiyaga (Plage)

Urebye iyi ndirimbo buri kimwe kiri mu murongo, haba amagambo yuzuye uburyohe nk’uko tubizi kuri Kitoko, injyana iremereye, icurangitse kinyafurika, byose bigaragaza ubuhanga n’ubunararibonye bwa Kitoko muri muzika Nyarwanda.

Mu mashusho naho umuntu yavuga ko ari meza kubera uburyo yitwara imbere ya ’camera’ abifashijwemo n’umukobwa bakoranye amashusho y’indirimbo.

Ariko hari aho ugera ukibaza uti “Iriya “Skate board” aba afite ku mazi yayihajyaniye iki?” Ubusanzwe Skate Board yagenewe siporo yo muri kaburimbo ahantu hamanuka cyangwa hatambika.

Umwe mu barebye iriya ndirimbo utarashatse ko amazina ye atangazwa, yarashyenze ati “Wasanga yarabuze Surf Board akifatira icyo abonye kizaryoshya amafoto.”

Skate Board nk'iyo Kitoko yakoresheje muri Video (ibumoso), ikoreshwa muri kaburimbo, mu gihe Surf Board (iburyo) ikoreshwa ku mazi.
Skate Board nk’iyo Kitoko yakoresheje muri Video (ibumoso), ikoreshwa muri kaburimbo, mu gihe Surf Board (iburyo) ikoreshwa ku mazi.

Surf Board yo ijya kumera nka Skate Board, ariko iyi yo igakoreshwa gusa kuri siporo y’amazi.

Izi ndirimbo tubahaye sizo zigaragaramo gusobanya gusa, ushobora kuba hari indi uzi. Hagize iyo utekereza nawe itaragenze neza wayisangiza abasomyi mu gice kiri munsi cyagenewe ibitekerezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Haaah,Ubwo namwe ngo mwasesenguye rero ngo muzi kwita nkubintu, Ubwose ko mubona iriya clip ya URANKUNDA ya KITOKO igizwe nuduce twinshi twamafoto Kuki Mutumva uyoboye Photograph yaba yaramufotoye ava kumazi agiye kuri Kaburembo aho agiye kwiyereka kuririya Skateboard mukumva ko arubujiji bwo kujyana Skateboard kumazi? Kuvugatuuuuuu

Mwimbuzi yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Hahhhhhhhhhhhhhh
rwosendumva
Theben,yaradutuburiye
ark,Tomclose
ibyavuga,nukuri

Kwizera yanditse ku itariki ya: 10-05-2017  →  Musubize

Kuba umuhanzi no kuba umu star(icyamamare )biratandukanye ,ushobora kuba icyamamare utari umuhanzi nkuko ushobora kuba umuhanzi utari icyamamare (star)
iyo ushaka kubihuza rero ugomba kuba uri umuntu uzi kwitegereza cyane no gutekereza kubyo uhanga ukaba umuhanzi ariko cyane cyane ukaba uwakira igihangano nkucyikoreye utagikoreye abandi nibwo gusa ubasha kubona amakosa akirimo.

Dav yanditse ku itariki ya: 10-05-2017  →  Musubize

Indi ndirimbo ni iya melody yitwa inkovu avugango uyumutima wange suwange ni uwawe.....hhhhh

meek yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Hari indirimbo y’ubukwe aho umuhanzi agira ati"araje araje araberewe dore inyamibwa mu bakobwa yambaye urugori " urugori bararutega ntibarwambara.

alfa yanditse ku itariki ya: 8-05-2017  →  Musubize

Ikindi kandi nta mugeni utega urugori rutegwa n’umubyeyi

Omega yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

hhhhhhhhhhhhhhhh nihatari arko melody we ashobora kuba yaravugaga ukuri kuko nibihara bituma utaryama pe

ishimwe delphine yanditse ku itariki ya: 8-05-2017  →  Musubize

bluce melody ibyo yaririmbye we ni ukuri kukohari aho agira sweet heart iyo watinze gutaha u............ bisobanura o aba ataryamye ndetse mu ndirimbo ya kitoko bita amadaimoni yuzuza iya bluce melody kuko melody agira iti ibi ngibi ubanza atari urukundo. kitoko ati si urukundo ni amadaimoni. urumva rero iyo urwaye amadaimoni yakurembeje ntusinzira

elie yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Hahahha, Ahuiii. Comment yawe ni iya mbere

kareg yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka