Ubwitabire bw’igitaramo cya Demarco bwari hasi
Igitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Jamaica, Collin Demar Edwards, wamamaye nka Demarco mu muziki wa Reggae na Dancehall, nticyitabiriwe kuko yasaga n’uwaririmbiye intebe zo muri BK Arena.
- Igitaramo nticyitabiriwe
Abahanzi barimo Bushali wanabanje ku rubyiniro, Deejay Pius, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee RUG, Bishanya na Davy Ranks nibo bagituniwemo.
Abavanze umuziki bari Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs, cyayobowe n’abashyushyarugamba aribo Ange na MC Nario.
Benshi mu bacyitabiriye, bavugaga ko iki gitaramo cyazize kutamamazwa nk’ibindi, bigaragara ko uyu muhanzi atari yateguye bihagije mu Rwanda.
- Demarco
Ubusanzwe mu bitaramo biheruka kubera muri BK Arena yakubitaga ikuzura, mu gihe uyu muhanzi we bidasubirwaho akuye agahinda i Kigali.
Ubusanzwe iyo hari igitaramo giteganyijwe muri BK Arena, guhera mu masaha ya ku manywa haba hari urujya n’uruza rw’abantu i Remera, ariko nta n’inyoni yatambaga kugera mu masaha y’ijoro igitaramo gisoje.
Ubwitabire bwari bwiganjemo abanyamakuru n’abari bashinzwe imirimo muri icyo gitaramo.
Iki gitaramo Cyateguwe na Diamond League Entertainment.
- Ariel Wayz
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|