Ubutumwa bwa bamwe mu bahanzi bazitabira igitaramo cyo Kwibohora 25
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo Kwibohora, bamwe mu bahanzi bamenyekanye muri muzika nyarwanda bazitabira igitaramo cyo Kwibohora 25 baributsa Abanyarwanda ko ari inshingano za buri wese gusigasira ibyagezweho.

Umuhanzi Emmery Gatsinzi wamenyekanye ku izina rya Riderman cyane cyane mu njyana ya R&B, ni umwe mu bahanzi bazasusurutsa abantu mu gitaramo cyo kwibohora 25.
Asaba urubyiruko ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo Kwibohora, bagomba kurangwa n’umutima wo gukunda igihugu no gusigasira ibyagezweho.

Riderman aragi ati “Kwibohora ni byiza, urubyiruko ntirugahe umwanya mwinshi abashaka kubashora mu bibi, ahubwo ruharanire gusigasira ibyiza byagezweho runabungabunga ubusugire bw’igihugu, bitandukanya n’abashaka kwangiza ibyagezweho”.

Mariya Yohana, ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane kubera indirimbo ye “Insinzi” irata ubutwari bw’ingabo z’igihugu.
Mariya Yohana avuga ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 25, abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bakwiriye kwigira ku bandi bari mu kigero cyabo bafashe iya mbere mu kubuhora igihugu cyabo.
Mariya Yohana aragira ati “Urubyiruko rumenye amateka y’uko u Rwanda rwabohowe n’urubyiruko kubera ubwitange bwo gukunda igihugu. Ndasaba urubyiruko gukunda iguhugu babe banakwitangira igihugu cyabo, kugira ngo agahinda k’ubuhunzi ntikazongere kubaho ukundi.
Kwibohora bibe isomo kuri buri wese, kuko ukunda iwabo agomba gusigasira ibyagezweho akabirinda ikibi icyo ari cyo cyose”.

Umuhanzi Ruhumuriza James wamenyekanye ku mazina ya King James nawe ni umwe mu bahanzi bazitabira igitaramo cyo Kwibohora 25.
Mu kwitegura ibirori byo kwibohara, King James asaba urubyiruko gusigasira ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda mu mwaka 1994.
Aragira ati “Ni byiza kuba buri muntu wese abasha kuba yagira ijambo, twaribohoye. Hari ibyagezweho kandi hari n’ababikoze, rero urubyiruko ubu ni uruhare rwacu kubibungabunga no kubirinda umwanzi wese washaka kubihungabanya”.
Muri iki gitaramo cyo Kwibohora 25 kandi hazanagaragaramo umuhanzi Bruce Melodie.

Nawe arasaba urubyiruko kudatwarwa n’ikoranabuhanga cyangwa ibindi biva ahandi, ngo birengagize gusigasira ibyiza bagezeho.
Bruce Melodie ati “Nyuma y’uko hari abitanze bakabohora igihugu cy’u Rwanda, hari byinshi twagezeho, ni ngombwa rero ko nkatwe urubyiruko twakagize uruhare mu gusigasira ibyiza byagezweho”.

Umuhanzi Clarisse Karasira, wamenyekanye mu ndirimbo zirata umuco nyarwanda, nawe azitabira iki gitaramo.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Imitamenwa’ irata ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda mu kubohora igihugu, mu kwizihiza umunsi wo kwibohora ku inshuro ya 25, kuri we asanga ari uruhare rw’abahanzi kurata ibigwi by’ingabo zabohoye u Rwanda.
Karasira aragira ati “Abanyarwanda bakwiye kujya buri gihe bazirikana intwari zatanze ubuzima bwazo mu kubohoza igihugu, ndetse n’abakomeje gusigasira ubusugire bw’igihugu burangwa n’imiyoborere myiza ndetse n’iterambere rusange. Abanyarwanda bakwiriye gushyira imbaraga mu gukomeza kubaka igihugu”.
Abahanzi nyarwanda bazitabira iki gitaramo cyo kwibohora ku nshuro ya 25 kizaba tariki ya 4 Nyakanga harimo, Riderman, Muyango, Mariya Yohana, Sgt. Robert, Bruce Melodie, King James, Charly na Nina, Buravan, Clarissa Karasira, Nsengiyumva, ndetse bikaba bivugwa ko hari n’umuhanzi uzaturuka mu karere u Rwanda Ruherereyemo.

Inkuru zijyanye na: kwibohora25
- MIFOTRA itangaje umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa gatanu
- Abanyarwanda twese twari tuboshye - Yolanda Mukagasana
- Kigali: Ibirori by’umunsi mukuru wo kwibohora byari bibereye ijisho (Amafoto + Video)
- Akababaro k’impunzi n’ikandamizwa ry’abari mu gihugu byabaye intandaro y’urugamba rwo kwibohora
- Kwibohora k’u Rwanda mu maso y’umunyabugeni
- Kwibohora25: Kigali Arena n’ ikibuga cya Cricket ku isonga mu bikorwa remezo bya siporo n’imyidagaduro
- Kwibohora25: Ibikorwa by’Ingabo byatumye Leta izigama arenga miliyari 12
- Ibitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ bihura na gahunda yo Kwibohora 25- Bonhomme
- Perezida Kagame ntiyemeranya n’abavuga ko hari ibice by’isi byaremewe gukena
- Kwibohora25: Perezida Kagame yatashye umudugudu wa Karama wuzuye utwaye miliyari 8Frw
- Col. Rugazora yasobanuriye urubyiruko ubutumwa bw’igitabo Perezida Kagame yasohoye
- Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda (Video)
- Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora - Perezida Kagame
- Ndabashimira bana b’ u Rwanda mwabohoye urwa Gasabo
- #Kwibohora25 : Inzu ibitse amateka menshi y’urugamba mu isura nshya
- Ingabo zo muri Afurika y’Iburasirazuba zirimo kuvura abaturage mu Rwanda ku buntu
- Gasabo: Kwibohora mu miturire n’uburezi birarangirana na 2019/2020
- Nyagatare: Uko Ishimwe watangiye kunywa urumogi yiga amashuri abanza, yatangiye ubuhinzi bw’umwuga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|