Ubumuga bwo kutabona ntibubuza Sing Star Ali kuririmba no kwikorera indi mirimo

Umuhanzi Sibomana Josph Ali uzwi ku izina rya Sing Star Ali ufite imyaka 23, uvuka mu bana icyenda, ubumuga bwo kutabona afite yabutewe n’indwara y’iseru, gusa yabashije kwiga umuziki akaba ubu ari umuhanzi, ndetse abasha no kwikorera indi mirimo ya ngombwa mu buzima.

Sing ni umuhanzi, amaze gusohora indirimbo enye
Sing ni umuhanzi, amaze gusohora indirimbo enye

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, yamutangarije ko yavutse ari muzima, abona nk’abandi, ariko nyuma akaza kurwara indwara y’iseru ikagaragara yaramaze ku murenga.

Agira ati “Navutse ndeba neza ngize amezi atandatu nibwo banjyanye kwa muganga ariko igihe cyamaze kunsiga, abaganga bemeza ko ntazigera ndeba kuko indwara y’iseru yari yaramaze kurenga igaruriro”.

Ashimira umubyeyi we ko atigeze amuhisha cyangwa ngo amuhe akato kuko afite ubumuga, ahubwo yamufataga nk’abandi bana ari nabyo byatumye abasha kwitinyuka, akaba asigaye akora umuziki kuri uyu munsi.

Ati “Mfite imyaka itanu mama yanjyanye muri gahunda ifasha abana kutandagara mu biruhuko (Patronage), batwigishaga kubyina uturirimbo n’ibindi. Bukeye umubikira watwigishaga abonye ko mbasha gufata indirimbo yemeza ko nabasha no kwiga nyuma baza kunjyana mu ishuri. Natangiriye ikiburamwaka i Gatagara, amashuri abanza niga ay’isumbuye i Rwamagana aho nize indimi”.

Sing Star Ali, ari kumwe na mushiki we babana
Sing Star Ali, ari kumwe na mushiki we babana

Sing Star Ali avuga ko arangije kwiga yabuze akazi, kuko yakundaga umuziki ahitamo gusaba umubikira wamufashaga kumwishyurira akiga umuziki kugira ngo atazicara kandi hari icyo yashobora.

Yongeraho ko byari bigoye kwiga mu ishuri rya muzika kuko ari we wa mbere ufite ubumuga wari ugiye kuwiga.

Ati “Masera yambwiye ko ntekereje neza bityo ko agiye kumbariza. Baje kunyemerera njyayo niga imyaka itatu. Mpageze ntibyari byoroshye, nahuye n’imbogamizi z’uko nagiraga ikibazo cyo kwitinya tukiga ariko ntihagire icyo numva, nyuma naje gushiruka ubwoba mbabwira ko ntasobanukirwa neza maze kuva icyo gihe batangira kunyitaho umwarimu akagenda amenye neza ko nafashe ibyo yigishije. Ikindi cyambangamiraga cyane nk’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona n’uko njyewe uburyo nigagamo bwari orale (kubazwa mu magambo nkasubiza mu yandi) ndetse nkanabazwa abandi barangije”.

Mu kizamini cya Leta ho avuga ko byamugoye cyane. Ati “Nari naramenyereye kwiga mu buryo bwa Orale ariko mu cya Leta bwo nabajijwe mu buryo bwa ‘Braille’, kandi hari amanota amwe n’amwe ntari nsobanukiwe neza ko bibaho muri iyo nyandiko, mfata umwanya munini kuko byasabaga ko mbaza cyane, ariko bakihangana bakamfasha ndetse naje no gutsinda”.

Avuga ko muri rusange abafite ubumuga bagifite imbogamizi mu mibereho yabo, zituma batabasha kwiteza imbere uko bikwiye.

Ati “Ahanini abantu bafite ubumuga bw’ingingo bahura n’ikibazo cy’ingendo kuko baba batabasha kwijyana ngo bagere aho bashaka, ugasanga bishyura amafaranga menshi rimwe na rimwe atari ngombwa, nsaba Leta ko yatugabanyirizwa amafaranga dutanga. Naho ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo bameze nk’abantu bari mu isi ya bonyine kuko abantu bazi amarenga bakiri bake bityo ugasanga basigara inyuma bitewe n’uko ntawe ubumva uko bikwiye”.

Ati “Mboneyeho gusaba ko niba bishoboka ururimi rw’amarenga rwashyirwa mu ishuri ku buryo buri wese yarwiga atari ukuvuga ngo ni amahitamo y’umuntu. Ku bafite ubumuga bwo mu mutwe ndasaba ko bakwitabwaho ntihakagire ubaha akato, hakavanwaho imvugo zibaha amazina atariyo, bityo bazaba bafashijwe koroherwa”.

Sing abasha kwikorera utundi turimo, harimo no kwimesera imyenda
Sing abasha kwikorera utundi turimo, harimo no kwimesera imyenda

Umuhanzi Sing Star wikorera imirimo itandukanye irimo kwiyuhagira, kwijyana ku bwiherero, kwifurira imyenda igacya hakiyongeraho guhanga indirimbo, asaba abandi bafite ubumuga kwishakamo imbaraga bagakora cyane kuko bafite impano nyinshi ndetse agasaba n’abagerageza kubahisha kubicikaho, kuko hari impano ufite ubumuga aba afite.

Sing Star Ali amaze gusohora indirimbo enye zirimo Rutanihisha aheruka gusohora, iyo yise Maman, Ni ko naje ndetse na Uzamukunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka