Ubumenyi abana b’Abanyarwanda bafite bugomba kuvamo amafaranga - Guverineri Bosenibamwe

Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko ashyigikiye ko ubumenyi ndetse n’impano urubyiruko rwo mu Rwanda rufite bigomba kubyazwa umusaruro kandi bikagirira akamaro ubifite akabona amafaranga, agatera imbere.

Mu birori byo gutanga ibihembo bizwi ku izina rya REMO Awards (Rwandan Entertainers and Musicians Organisation Awards) byabereye mu mujyi wa Musanze, tariki 03/08/2013, Guverineri Bosenibamwe Aimé yasabye abaririmbyi ndetse n’abandi bahanzi bo mu ntara y’amajyaruguru kubyaza umusaruro impano zabo birinda gukora ibitaramo by’ubuntu.

Agira ati “…ibyo kujya kubyinira ubusa, ibyo gukora ibitaramo ku buntu, rwose ibyo mwemere ko tubikuyeho…ntabwo ubumenyi bw’urubyiruko, ntabwo tubufata nk’aho ari ikintu cy’ubuntu.

…ngo nakoresheje umunsi mukuru, twakoresheje umunsi mukuru ku karere, ku murenge, abacuruzi bakoresheje umunsi mukuru, ngo mwumve ko mwahamagara Ndagije (urugero yatanze rw’umwe mu babyinnyi bo mu majyaruguru) ngo aze ababyinire ku buntu…ubumenyi abana b’Abanyarwanda bafite bugomba kuvamo amafaranga.”

Guverineri Bosenibamwe akomeza abwira abahanzi batandukanye ko aho bazajya batumirwa gukorera ibitaramo bagomba kujya bishyurwa kugira ngo nabo babone amafaranga yo kwiteza imbere babikesha impano bafite.

Guverineri Bosenibamwe kandi akomeza asaba abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru guteza imbere urubyiruko bahereye ku mpano urwo rubyiruko rufite.

Guverineri Bosenibamwe yasabye abahanzi bo mu ntara y'amajyaruguru kubyaza umusaruro impano bafite.
Guverineri Bosenibamwe yasabye abahanzi bo mu ntara y’amajyaruguru kubyaza umusaruro impano bafite.

Agira ati “…ahantu hose tuzi hari impano mu rubyiruko: baba abagorora umubiri (acrobats), baba abahanzi, baba ababyinnyi, baba abakora amakinamico, mushinzwe nk’abayobozi gushakisha ahantu hose izo mpano ziri mukazubakira ho n’amafaranga.”

Yakomeje kandi abwira abahanzi bo mu ntara y’amajyaruguru gushyira imbaraga mu bihangano byabo bityo nabo bajye batumirwa mu bitaramo bitandukanye bibera muri iyo ntara aho gutumira ab’ahandi nk’uko byari bisanzwe.

Ibihembo bya “REMO Awards” bihabwa abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ry’umuziki mu ntara y’Amajyaruguru, hagamijwe gushishikariza abahanzi guharanira gukora ibihangano by’umwimerere.

Guverineri Bosenibamwe yavuze ko bazakomeza gutera inkunga REMO ngo kuko abayitangije bafite igitekerezo cyiza cyo guteza imbere urubyiruko binyuze mu myidagaduro kandi urubyiruko rukaba ari rwo mbaraga z’igihugu.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka