Ubuhanga bwihishe inyuma y’indirimbo “I Bwiza” ya Eric Mucyo na Jay Polly

Hashize iminsi mike umuhanzi Eric Mucyo na Jay Polly bashyize hanze indirimbo bakoranye bise “I Bwiza” ikaba ari indirimbo iri gukundwa cyane kandi yumvikanamo ubuhanga buhanitse haba mu miririmbire, imihimbire ndetse n’imicurangire.

Iyi ndirimbo iri guca ibintu mu gihe kingana n’icyumweru kimwe gusa imaze, ngo ibanga ryayo ahanini ni ukubera uburyo yitondewe mu mihimbire, imiririmbire n’imitunganyirize yayo.

Eric Mucyo yadutangarije ko ibanga rye rikubiyemo ibintu bibiri aribyo kuba yarafashe umwanya uhagije wo gukora iyi ndirimbo kandi akaba yarayihimbye ashingiye ku muco nyarwanda mu njyana nyarwanda kandi n’amagambo arimo akaba arata ubwiza bw’u Rwanda.

Yagize ati: “Mbere y’uko iyi ndirimbo tuyijyana muri studio yari imaze amezi atanu yaranditswe, yarabaye composé hanyuma tuyijyana muri studio, ho yahamaze amezi agera kuri atatu,...”.

Eric Mucyo wakoze indirimbo "I Bwiza" afatanyije na Jay Polly.
Eric Mucyo wakoze indirimbo "I Bwiza" afatanyije na Jay Polly.

Yakomeje atubwira ko kuyitinza, kimwe n’izindi ndirimbo ze akora, byari ukugira ngo akomeze arebe niba itunganye neza, ifite uburyohe buhagije bwo gutuma ijya muri studiyo.

Muri studiyo naho kugira ngo imaremo amezi atatu yose nabwo byari ukubera iyo mpamvu yo kugirango tunganywe neza bihagije atari ibya huti huti.

Iyi ndirimbo “I Bwiza” ikoze mu njyana y’ikinyemera isanzwe imenyerewe nk’imwe mu njyana nyarwanda zikunze kugaragara cyane mu mbyino zibyinwa n’amatorero abyina kinyarwanda mu makwe n’ahandi.

Kuri iyi njyana yagize ati: “Nigeze gufata umwanya uhagije wo gutekereza kunjyana zacu cyane cyane izo mu majyaruguru dore ko nahabaye ku Gisenyi, no mu Ruhengeri gatoya narahacaga aho abantu babaga bataramiye, ndetse na hano mu makwe i Kigali iyo ngiyeyo mu makwe mpakura inspiration kuko nditegereza nkareba icyo abantu bishimiye cyane kurusha, ukuntu ingoma zivuga ...”.

Eric Mucyo ni umuvandimwe wa Faysal Ngeruka.
Eric Mucyo ni umuvandimwe wa Faysal Ngeruka.

Yakomeje adutangariza ko asanzwe avanga injyana z’amahanga n’injyana z’umuco gakondo agakuramo ikintu kiza cyane. Yagize ati: “Kuri style twabaye inspiré na zimwe mu njyana zacu za gakondo: Ikinyemera.

Ubundi nsanzwe nkora ama styles ya zouk nkayivanga n’umuco nyarwanda...Ikinyemera siyo njyana yonyine natekereje gukoramo indirimbo ahubwo ni uko ariyo nasohoye bwa mbere, hari n’izindi nyinshi ndi gukora zizasohoka kuri alubumu, ni injyana zinyuranye.”

Yongeyeho kandi ko ubwiza bw’indirimbo ye asanga buturuka ku kuba aririmba ubwiza bw’u Rwanda.

Yagize ati: “Ibanga rikomeye ni ukwibutsa abantu ko l’Afrique est le berceau de l’humanité, niho hava ubumuntu niho hava abantu nk’iwacu mu rwa Gasabo ho bikarushaho kuko niho tubanziriza dutaka tuvuga ubwiza bwa Afurika kuko ariho dukomoka.”

Iyi ndirimbo yarayihimbiye, ndetse n’amagambo akaba ariwe wayihimbiye yose uretse aho Jay Polly aririmba. Yahisemo gukorana na Jay Polly ngo kuko abona Jay Polly ari umuntu usanzwe akunda iby’umuco kandi akaba ari umuntu uzi gushakisha cyane mubyo akora.

Jay Polly.
Jay Polly.

Yagize ati: “Byose ni njyewe wabihimbye uretse ko nunganiwe na Jay Polly kuri rap arandika nawe , yagize inspiration bitewe na theme y’iyi ndirimbo...Jay Polly kumuhitamo ni uko nawe bimushishikaza cyane ibintu by’umuco, usanga ari umuntu uzi gushakisha cyane mubyo akora, nicyo cyanteye kumutekerezaho kuko afite nawe umwete n’ubushake bwo gufata igihe muri ako kazi ka muzika”.

Jay Polly ku ruhande rwe nawe asanga ubuhanga Eric asanganywe muri muzika ari ikintu gikomeye nacyo cyagize uruhare mu kugira ngo iyi ndirimbo ibe nziza cyane.

Jay Polly yagize ati: “Eric ni umuntu uzi umuziki cyane, afitemo experience. Kuba rero Eric azi umuziki nanjye nkaba mfitemo experience ihagije nibyo byatumye iyi ndirimbo iryoha. Combination y’izo experience bibyara ikintu kizima.

Ikindi ni ukubanza kumenya indirimbo ngiye gukora izakora iki? Izaririmbwa he? Ibyo byose iyo ubiteranyije nibyo bibyara ikintu kizima kigakundwa cyane.’’

Eric Mucyo yamenyekanye cyane kubera indirimbo “Niko Zubakwa” yakoranye na Kidumu mu mwaka wa 2011 ndetse n’indi yakoze yise “Smiling”.

Kode (Faysal Ngeruka), umuvandimwe wa Eric Mucyo.
Kode (Faysal Ngeruka), umuvandimwe wa Eric Mucyo.

Eric Mucyo kandi ni umuvandimwe w’umuhanzi w’umuhanga cyane Kode wamenyekanye cyane mu Rwanda ku izina rya Faysal Ngeruka akaba asigaye abarizwa ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’Ububiligi.
Kubera ubuhanga bwe mu muziki, Eric Mucyo atunzwe n’umuziki we.

Nta kandi kazi yigeze ashaka kandi abayeho neza. Yataramiraga kuri Mille Colline mbere, ubu akaba asigaye ataramira kuri Golden Hills mu mujyi wa Kigali, kuwa kabiri no kuwa gatanu guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu bakaba baririmba n’izindi ndirimbo zisanzwe.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 3 )

Narayemeye2.

Tuyishime I kaduha yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

iyi ndirimbo iyo uyumvise irimo ubuhanga pe!!!!yabaye byashobokaga twakoramo style yacu y’ikinyarwanda kandi iri modern. Ndashimira uyu munyamakuru wadushakiye iyi nkuru, kuko burya hari abantu b’abahanga bihishe tutabasha kumenya; nk’uyu ERIC rwose njye ni ubwa mbere mwumvise ariko aratangaje! iyo ndirimbo yakoranye na KIDUM twayibona hehe???

peter kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

iyi ndirimbo narayumvise ndayikunda cyane nkimara kuyumva. nabandi bakoze izndi nkazo byaba byiza cyane!!

msanii yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka