Ubu ushobora kugura indirimbo z’abaririmbyi bo mu Rwanda unyuze kuri interineti
Umuhanzi Diamond Platinumz yatangiye gucururiza indirimbo abahanzi bo mu Rwanda ahereye ku muhanzi DJ Pius.

Urubuga rwa interineti rwa www.wasafi.com rwashinzwe na Diamond, nirwo ruri gucururizwaho izo ndirimbo za DJ Pius zirimo “Play it again”, “Agatako yafatanyije na Chameleon” na “Wabulila wa.”
Diamond abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yahise abisangiza abantu ahamagarira n’abandi baririmbyi bo mu Rwanda gucuruzaho indirimbo zabo.
Kugeza ubu, DJ Pius niwe muhanzi wo mu Rwanda wenyine uri kugaragara kuri urwo rubuga ruriho abandi bahanzi bagera muri 96 na Diamond ubwe arimo.
DJ Pius agira ati “Ndi umuhanzi gusa uri gucuruza ibihangano byanjye. Gusa ninjye wa mbere wo mu Rwanda, nagombaga kubisangiza abandi kugira ngo babibone.
Nta kintu navuganye na Diamond, kuba yabisangije abantu ari njye uriho ntabwo ari ibintu bihambaye kuko arimo kwikorera, iyo aza kuba atabifitemo inyungu ntiyari kubikora.”
Akomeza avuga ko atari abahanzi b’ibyamamare gusa bajyaho kuko umuhanzi wese ubishaka yajya kuri Clouds TV bakavugana akabaha ibihangano bye, basanga bimeze neza bakabishyiraho.

Abandi baririmbyi bo muri Afurika bacuruza indirimbo zabo banyuze kuri www.wasafi.com barimo Tekno, Ray C, T.I.D, Cecy, Barnaba Classic, Rich Mavoko, Ray Vanny, Harmonize, Yamoto Band, Professor J, Kassim Mganga, Navy Kenzo n’abandi.
Abaririmbyi bo mu Rwanda batandyukanye nabo bagurishirijeho indirimbo zabo bwaba ari bumwe mu buryo bwabafasha gukomeza kwinjiza amafaranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ARIKO NIBYIZA!
byaba ari byiza cyane kbisa byatuma music yu rwanda iba international
Ubwo Dj Pius arishakira wenda featuring na Diamond naho ibyo gucuruza byo nubundi birasanzwe sinabonye indirimo zabanyarwanda zisanzwe zicuruzwa kuri internet?