Ubu "Tuff Gang"ni sosiyete y’ubucuruzi ntawayisenya – Jay Polly
Abagize itsinda rya "Tuff Gang"bongeye gusubirana, batangaza ko iryo tsinda nta kongera gutandukana ukundi kuko ngo icyabatanije mbere bakiboneye umuti.

Iryo tsinda, rizwiho kuririmba mu njyana ya Hip Hop, ryongeye gusubirana ku buryo ubu banashyize hanze indirimo yitwa “For Someone”.
Kuri ubu iryo tsinda rigizwe na Green P, Fireman, Bull Dogg na Jay Polly. Bivuze ko P Fla warihozemo mbere atarimo.
Nyuma yo gusubirana, abakunzi batandukanye b’iri tsinda bibaza niba batazongera gutandukana nk’uko batandukanye mu myaka ishize.
Jay Polly abamara impungenge avuga ko ritazongera gusenyuka kuko ubu bose bafite intumbero imwe ya “Business” mu gihe mbere ngo byari ubuvandimwe gusa.
Agira ati “Ni ibiganiro byabaye. Ndibaza ko cyera twatangiye iri tsinda turi batoya ari urukundo rw’umuziki, ari ubuvandimwe busanzwe twakuranye n’ibindi byinshi.”
Akomeza agira ati “Ariko kuri ubu ikiduhuje harimo ibintu byinshi cyane bishobora gutuma tutakongera gutandukana. Ibi bishingiye ku buvandimwe ni byo ariko bishingiye cyane kuri ‘business’, ntabwo rero twahungabanya ‘business’ turimo turakora. Ni birebire, ni iby’igihe kirekire kabisa, ni sosiyete y’ubucuruzi (Company).”
Jay Polly akomeza avuga ko nyuma yo gushyira hanze indirimbo ““For Someone”, mu gihe gito ngo baraba bashyize hanze n’amashusho yayo, nyuma y’aho bashyire hanze indirimbo ya kabiri bise “This Nigga” bari gukorana na “The Ben”.
Akomeza avuga kandi ko bari guteganya igitaramo kinini gikomeye mbere y’uko uyu mwaka wa 2017 urangira.

Green P, murumuna w’umuhanzi The Ben nawe akaba umwe mu bagize Tuff Gang, yanyuzwe n’imikorere mishya bazanye mu itsinda ryabo.
Agira ati “Ni byiza cyane kuko ni imbaraga twashyize hamwe twese, buri wese yari amaze kugira imbarga ku giti cye,kuba twongeye guhuza ni imbaraga tuba dushyize hamwe tugakora ikintu kinini cyane.”
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
tuff turishimye kdi dushimiye Imana yabahuje gsa mudusabire abasore bacu bazekuduha umuganura nkabafana babo hano IBURERA,GATEBE,MUSENDA KUCYIBUGA CYA RUYANGE II
batwemereye byatunyura kumusenyi turayitegereje, mume number zabo.
jay poll amaze kurya amafranga arayamze atangiye kwibuka abayamuhesheje??
uko nukwikunda simbabeshye yaramaze kubona ko ntaho agikura mafranga none aje kurira kungazo ya fireman na bulldog?? ndumiwe pee
ni business wamugani we
N,ubundi mu nshuti zabo zari zaravuze ko gutandukana ar,amayeri bumvikanyeho kugira ngo barusheho gukundwa no guhitinga mu gihe bitwa ko basubiranye.icyakoze muzi gushaka amafaranga kweri
Natwe nkabafana turabashyigikiye
Ni byiza cyane kandi birashimishije kuba bongeye gukora nka Unity "nk’uko bivugwa mu Kinyarwanda ngo "kugwa si bibi ahubwo ikibi ni ukugwa ntubyuke"
welcome tuff gangs imitima y’abakunda tuff yari yarijimye 👍👍👍👍