Twatangiye kuririmbana na Cecile Kayirebwa dufite imyaka 12 - Ange na Pamela

Ndayishimiye Angel na Bamureke Pamela abakobwa b’impanga baririmba injyana ya gakondo bazwi nka Ange na Pamela batangiye kuririmba izabo badasubiyemo iz’abandi.

Mu kiganiro bagiranye na KT Radio, bavuze ku rugendo rwabo mu muziki, bavuga ko batangiye kuririmba bakiri bato, bati “ntabwo twibuka igihe twavuga twatangiye kuririmba kuko tukiri na bato twarahogozaga”.

Mu bihe byabahinduriye umuziki, bavugamo igihe batangiye kuririmbana na Cecile Kayirebwa bakiri bato, bivuye ku marushanwa. Bati “twagiye mu marushanwa icyo gihe bashakaga abantu bajya baririmbana na Cecile, twari abana bato dufite imyaka 12, icyo gihe twaririmbye indirimbo ye yitwa Marebe, tugitangira ahita ahaguruka araza turakomezanya. Yahise avuga ko amarushanwa arangiye duhera ubwo turirimbana na we”.

Bavuga ko ari amahirwe akomeye kuko indirimbo yabo ya kabiri bakoranye na we yitwa ‘Impundu zanjye’.

Bombi kuri ubu bafite aba fiancé bavuga, ko nta gahunda bafite yo kuva muri gakondo kuko ntacyo bayiburamo, bati “uku utubona hano ni gakondo idutunze kandi ntacyo tubuze, ikindi ni uko burya injyana ya gakondo uyihuza n’ibirori bindi bigakunda bitari ubukwe gusa nk’uko abanshi bibwira. N’izindi njyana burya birahura kandi bikaba byiza”.

Kuri ubu bafite indirimbo zabo bihimbiye ebyiri, iherutse gusohoka yitwa ‘Rusengo’, bakaba ari bamwe mu bakobwa baririmba gakondo bavuga ko kuri ubu igeze ku rwego rwiza bitakiri amatorero gusa, ahubwo abantu basigaye bakunda kuyigana ari benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka