Twaganiriye n’umukobwa King James yakoresheje mu ndirimbo ‘Igitekerezo’

Mukarusine Claudine, umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu, avuga ko nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘igitekerezo’ ya King James byahinduye abenshi mu bateshaga agaciro abafite ubumuga.

Ni indirimbo yasohotse mu majwi, ariko ntiyahita isohorwa mu buryo bw’amashusho, aho abenshi mu bayikunze bari bategereje n’amatsiko menshi kubona uburyo izasohoka imeze mu mashusho.

Iyo ndirimbo ya King James imaze kurebwa n’abasaga miliyoni eshatu mu myaka ine imaze isohotse kuri YouTube.

Mukarusine Claudine ukorera Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’abantu bafite ubumuga (NUDOR), mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje inzira byanyuzemo kugira ngo yemerere King James gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo ye.

Ngo uwo muhanzi yaje mu kigo akoreramo ashaka umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu, ngo amushyire mu mashusho y’indirimbo ye, biba ngombwa ko we ubwe amwemerera kujya muri iyo video mu gihe abandi bakobwa bagize inzitizi mu kuzuza ibisabwa ngo bakoreshwe mu ndirimbo.

Ati “King James yaje aho nkorera ansaba umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu akoresha mu mashusho y’indirimbo ye, nagerageje kureba mu bantu bari bujuje ibyasabwaga, urumva nkanjye nk’umuyobozi byari bihabanye no kujya muri uwo mushinga. Nakomeje gushakisha uwo akoresha ndanamubura kubera ko abo nabonaga batari bujuje imyaka y’ubukure”.

Yongeyeho ati “Nibwo nicaye ndatekereza nti ibi King James ari gukora ni ubuvugizi (Advocacy), nibwo nafashe umwanzuro wo kumwemerera kujya mu ndirimbo ye”.

Mukarusine yavuze ko kujya mu mashusho y’iyo ndirimbo, byatanze umusaruro aho byabaye umwanya wo gutanga ubuvugizi bwagutse ku bantu bafite ubumuga.

Yagize ati “Iyo ndirimbo ikimara gusohoka nabonye impinduka nyinshi cyane, bitari mu Rwanda gusa no hirya no hino ku isi, ababyeyi bakanyandikira ubutumwa (Feedback) bamwe bambwira ko kumbona mu ndirimbo hari icyo bibahinduye mu myumvire bari bafite ku bafite ubumuga, bakangaragariza ko bishimye cyane kandi ko babibonyemo isomo”.

Arongera ati “Bivuze ko kujya mu mashusho y’indirimbo ari uburyo bumwe bushobora gukoreshwa mu buvugizi bigahindura rubanda, bigahindurira imyumvire y’abantu bagifite ikibazo cyo kumva ko abafite ubumuga badashoboye, za mpamvu zitera abantu guheza abafite ubumuga habamo ko hari abakora ibyo batazi, harimo kuba ari ibintu bishya babonye”.

Ngo imyumvire ntiyahindutse mu ngo gusa, ahubwo no mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo hari uburyo zarushijeho guha agaciro abafite ubumuga, kugeza n’ubwo abakobwa bafite ubumuga bemererwa kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda.

Ati “Byahinduye n’umuryango mugari mu buryo bwagutse, yemwe no mu bikorwa by’imyidagaduro hari icyo byabahinduyeho, ni nabwo babonye ko umukobwa ufite ubumuga ashobora kwitabira Miss Rwanda, bajyamo kandi bitwara neza”.

Arashimira umuhanzi King James ku gitekerezo yagize cyo guhitamo umuntu ufite ubumuga ngo ajye muri video y’indirimbo kandi igakundwa.

Ati “King James yakoze icyo yagombaga gukora, ni umusanzu umuntu wese yagatanze, gusa ndamushimira kuko muri kiriya gihe, nibwo abantu bafite ubumuga bw’uruhu bahigwaga cyane ndetse no kuba duturanye n’ibihugu byarimo icyo kibazo. Natwe ibyo byago byo kuba twahohoterwa byaraturebaga, kabone n’ubwo Igihugu cyacu kirimo umutekano mwiza, ariko byari byoroshye kuko duhana imbibi n’ibyo bihugu, King James ibyo yakoze ni ubutumwa yahaye isi yose”.

Abajijwe ku kiguzi King James yamuhaye kugira ngo akoreshwe mu ndirimbo, yasubije ati “Ntabwo ndi umuntu ukora video ngamije ubucuruzi, ni yo mpamvu ntashaka kukivugaho, nta mpamvu yo kubivugaho kuko tutabikoze mu buryo bw’ubucuruzi, twashakaga gushishikariza rubanda kwibuka cya cyiciro kiri guhohoterwa hirya no hino”.

Asoza avuga uko yakiriye amashusho y’iyo ndirimbo, ati “Mu gukora iyo ndirimbo ntabwo wari umwanya wo kwita cyane ku by’amashusho, wari umwanya wo kwita ku buvugizi kandi birakunda, ariko muri rusange indirimbo yabaye nziza ku ruhande rwe no ku ruhande rwanjye nk’umuntu ufite ubumuga wari wegerewe dushaka gukora ubuvugizi”.

Arongera ati “Ubuvugizi buhuriweho n’umuhanzi King James, bwatanze umusaruro ufatika, n’abandi bamwigireho”.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Igitekerezo’ y’umuhanzi King James

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka