Tuyisenge uzwiho kogosha Abasitari barimo Meddy, The Ben na Diamond, na we yinjiye mu muziki

Tuyisenge Landuard ni umwogoshi wabigize umwuga kuko yogosha abantu batandukanye barimo n’ibyamamare (Abasitari) batandukanye barimo abo mu Rwanda no mu mahanga.

Tuyisenge uzwi ku izina rya Lando The Barber, yatangiye umwuga wo kogosha mu mwaka wa 2012, kuri ubu akaba amaze imyaka 10 yogosha ariko akaba yaratangiye kubihuza n’akazi ko kuririmba indirimbo zitandukanye z’ibibera ku isi.

Tuyisenge Landuard (Lando The Barber) yasobanuye ibyerekeranye n'ubuzima bwe, akazi ke ndetse n'iby'umuziki yamaze kwinjiramo
Tuyisenge Landuard (Lando The Barber) yasobanuye ibyerekeranye n’ubuzima bwe, akazi ke ndetse n’iby’umuziki yamaze kwinjiramo

Lando ubwo yaganiraga na Kigali Today yamusobanuriye inzira yanyuzemo kugeza afashe umwanzuro wo kwiga kogosha.

Ati: "N’ubwo ari ubuzima bushaririye bamwe duhuje, ariko njye nisanze nderwa na mama, sinigize ngira amahirwe yo kumenya data. Ubusanzwe mvuka mu Karere ka Ruhango. Naje kuza i Kigali ndangije amashuri yisumbuye gushaka imibereho. Nahazanywe n’umusore w’inshuti yanjye twiganye, nkajya nkora imirimo yo mu rugo, bukeye ngiye ku muhanda ngarutse nsanga bibye, aho baziye barankubita banjyana kumfungisha".

Avuga ko yagiriwe ubuntu n’umupolisi yahasanze kuko yamubwije ukuri ko atigeze yiba ahubwo abamuzanye banze kumwizera, nuko uwo mupolisi amuha amafaranga 10,000 y’u Rwanda amusaba kuva muri Kigali agasubira iwabo i Gacu muri Ruhango.

MC Tino ukora kuri KT Radio ni umwe mu bo yogosha
MC Tino ukora kuri KT Radio ni umwe mu bo yogosha

Avuga ko yagiye atazi aho yerekeje kuko abamureraga batari bameranye neza, maze ajya kwiryamira mu kizu kitari gisakaye, aryama mu bishogoshogo (ibishishwa) by’ibishyimbo byari biri muri icyo kizu.

Yaje kuhavanwa n’undi musore w’inshuti ye wogoshaga ajya kubimwigisha maze muri 2012 atangira kogosha bamuha na we amafaranga.

Lando avuga ko yogoshera i Remera ahazwi nko ku Gisimenti ndetse akaba akorera umushahara ku kwezi.

Salon yogosheramo yogoshera ibihumbi bitanu (5000) ariko we umuntu wese uje ashaka ko amwogosha ngo arabimukorera.

Umuhanzi Gisa cy'Inganzo
Umuhanzi Gisa cy’Inganzo

Ati: "Aho nkorera kwiyogoshesha ni 5000Frw, ariko iyo umuntu aje ashaka ko mwogosha kandi akennye atayafite mbwira boss (umukoresha we) akayanyandikaho bakazayankata ku kwezi ariko nkamwogosha agataha yishimye".

Mu basitari batandukanye hano mu Rwanda, Lando avuga ko yogosha barimo The Ben, Bruce Melody, Gisa cy’Inganzo, Abanyamakuru batandukanye, abakinnyi ba filime nyarwanda n’abandi.

Si abo gusa kuko Lando yogoshe n’abahanzi bo hanze barimo Eddy Kenzo, Diamond na Alikiba.

Lando yasobanuye uko byagenze kugira ngo yurire indege agiye mu kazi ko kogosha ibyamamare. Yagize ati: "Ubwo twari muri Guma mu rugo, The Ben yansabye ko twajyana muri Tanzania aho yari agiye gutegurira umushinga w’indirimbo na Diamond. Icyo gihe twagezeyo Diamond amubaza umuntu ujya amwogosha maze aranyerekana nuko nogosha Diamond gutyo ampa ibihumbi magana atanu y’u Rwanda. Alikiba na we yaje kuza aho twari turi na we ndamwogosha kuko yabonaga abo nogoshe nabogoshe neza. Nyuma yaho twaje kujya muri Uganda na ho mpogosha umuhanzi Eddy Kenzo".

Kecapu uzwi muri filime nyarwanda
Kecapu uzwi muri filime nyarwanda

Tuyisenge Landuard asaba urubyiruko cyangwa undi wese usuzugura akazi runaka wenda agendeye ku mashuri yize kubireka kuko bitakigezweho. Ati:"Nabagira inama yo kudasuzugura akazi kuko akazi kose kagutunga uramutse ubishyizemo ubushake. Urugero nk’ubu iyo nogoshe The Ben ampa amadolari ijana (ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi ijana by’u Rwanda), kandi nkamwogosha kabiri mu cyumweru. Urumva ko ari amafaranga menshi. Ngize amahirwe agahora mu Rwanda nkabasha kumwogosha nahabonera igishoro kinini nkabasha kugera kure kurushaho ndetse nkatunga n’umuryango wanjye".

AMAG The Black
AMAG The Black

Lando wahoranye indoto zo kuzaba umusirikare nk’uko se yari umusirikare, avuga ko kuri ubu indoto ze zitakibaye impamo ariko yifuza kugira iterambere rigaragara kandi akarangwa n’urukundo kuko na we yagiriwe urukundo n’abantu batandukanye.

Kuri ubu Lando n’ubwo akora umurimo wo kogosha, yamaze no kwinjira mu muziki aho afite indirimbo zirimo iyo yise ‘For Love’ na ‘Cya Gikecuru’.

Samuel uzwi ku izina rya Nyamajana muri sinema
Samuel uzwi ku izina rya Nyamajana muri sinema
David wo kuri RBA muri siporo
David wo kuri RBA muri siporo
Sibo wo kuri ISANGO TV
Sibo wo kuri ISANGO TV
Umuhanzi Senderi
Umuhanzi Senderi
Ngabo Roben wo kuri TV1
Ngabo Roben wo kuri TV1
Umuhanzi Edouce Softman
Umuhanzi Edouce Softman

Reba indirimbo ‘For Love’ ya Lando The barber afatanyije na Baume

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka