Tuff Gangs igiye gusubirana ariko P Fla ntazagaragaramo
Itsinda ry’abaririmbyi bo mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda rizwi nka Tuff Gangs ryemeje ko rigiye gusubirana nyuma y’amezi atatu bagirana ibiganiro bagasanga bagomba kongera guhuza imbaraga.

Jay Polly washinjwaga kunaniza itsinda ubwe niwe wabanje gutangaza ko bamaze igihe babiganiraho bagasanga bagomba gusubirana.
Yahise anemeza ko mu gihe kitagera ku byumweru bibiri bazaba bashyize hanze indirimbo izabanziriza izindi zo ku muzingo (Album) bazahuriramo.
"Twariyunze, ubu tugiye no gushyira hanze indirimbo ibanza. Izaba ari indirimbo igaragaza ko nta wundi muntu uzi Tuff Gangs uretse aba Tuff Gangs."
Jay Polly wahoraga anashinjwa na bagenzi be kuba intandaro yo kwigomeka no gushaka kwiharira inyungu z’itsinda, yabwiye ikiganiro ikiganiro KT Idols cya KT Radio, Radio ya Kigali Today, ko yiteguye gusangira na bagenzi be inyungu z’itsinda, ariko ngo ntibizabuza ko umuntu ku giti cye akurikirana inyungu ze.
Ati "Inyungu z’itsinda zizaba ari iz’itsinda, bitabujije ko umuntu yakurikirana inyungu ze bwite."
Green P, yashinjaga Jay Polly kugambanira itsinda, yabwiye umunyamakuru wa KT Radio ko abagize itsinda bose baganiriye na Jay Polly arimo bakemeranya ko itsinda rigomba gukomeza na Jay Polly akemera gukorera mu itsinda no gusangira inyungu na bagenzi be.
Yemeje ko impamvu bashwanaga mbere ari uko bari bakiri abana, kandi ubu ngo barakuze.
Agira ati "Twari tukiri bato ntabwo twari tumenyereye showbiz. Ni twebwe twakoraga ibintu byose, ariko ubu twamaze gukora ikipe y’abantu bashinzwe ibintu byose harimo n’amafaranga."
Uyu muvandimwe wa The Ben yanavuze ko itsinda rizaguma rigizwe n’abantu bane, kuko P Fla atazaba arimo.

Ibyo gusubirana kw’iri tsinda kandi byongeye no kwemezwa na Bull Dogg mu kiganiro kigufi yahaye Radio Rwanda ku wa gatandatu tariki ya 02 Nzeli 2017, ariko avuga ko P Fla we atazaba ari muri iri tsinda nk’uko n’ubundi we yivanyemo mbere y’uko rinasenyuka burundu.
Fireman niwe utaragira icyo avuga kuri iri subirana rya Tuff Gangs, ariko bagenzi be babaye nk’abamusubiriza bavuga ko yiteguye gukorana n’abandi.
Green P, Fireman na Bull Dogg bakunze kwikoma Jay Polly kubasenyera itsinda, nawe akabashinja gushinga itsinda ryitwa Stone church batamubwiye.
Icyo gihe nibwo Polly nawe yahise ashinga Tuff Gangs nshya irimo abana bakizamuka.
Mu mishinga yihutirwa iri tsinda rizaheraho, harimo kurangiza umushinga wa Album imaze igihe muri Top5, no gukora undi muzingo ugaragaramo ubuzima bwa Tuff Gangs abantu batazi.
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza twese nk’abafana ba hip hop turishimye cyaneeeeeeeeeee----- nibyiza gusubirana kwa tuff g ,ariko nubwo p-fla atazaba arimo ntakibazo kuko( wenyine arishoboye kuko ubufindo bwa hip hop arabuzi cyane nk’*umusaza* ndabashimiye cyane yari *REMBO*FIGHTER* murakoze.
Ndishimye cyane pe! kuba mwasubiranye jah ahabwe icyubahiro. mukomeze umuziki wanyu ndi best fun wanyu from Rutsiro ndabakunda byumwihariko 2 courage basore dufatanye twongere tuzamure ibendera rya Tuff Gangz oyyeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!
ni vincent dabuba ndagushimiy woe jati gedeo kukiganiro wateguy cya tuffgangs
yoooo dats kul gxa p ntanubwo binakwiye niyubake mafia land ikure iganze hose
Nibyiza basaza gus na pfla iyaba yararimo byarikuba byiza kurushaho mn
Byaba a
ri byiza kbs
Nibongere bashirehamwe baturyohereze kumuzikisafi Nkukobatekereje. Ni Ngendahimana Jabil Rubavu_kand’imana Ibarindekongeragucikamo Igikub X.
frsh kbsa nishyimye
byanshimishije kbsa kusubirana rya tuff gangs
well come back tuff,we was tuff, we are tuff, we will be the tuff
Tough gangz igarutse byaba ari sawa kbs kuko usibye green P wenyine utaratambikiriye gangsta rap tough yazanye,abandi buriwese yagiye akora ibitandukanye kandi twe Bafana binjyana na tough byumwihariko byaduciye intege biranatubihira.