Tom Close ni we wamfashe akaboko angeza aho ngeze - The Ben

Ni mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, bamubaza ku bijyanye n’iminsi ye ya mbere yo gutangira umuziki, avuga ko bitari byoroshye kuko byamusabaga imbaraga nyinshi kandi abantu batari bamenyereye umuziki nyarwanda.

Umuhanze The Ben ahamya ko Tom Close ari we wamufashije kugera aho ageze ubu
Umuhanze The Ben ahamya ko Tom Close ari we wamufashije kugera aho ageze ubu

The Ben abajijwe kuri Tom Close, yavuze ko bamenyanye akiga mu mashuri yisumbuye, naho Tom we ari bwo akigera muri kaminuza.

Iki gihe Tom yari umuhanzi utangiye kumenyekana, naho The Ben we ni bwo yari agitangira kuririmba ku giti cye ndetse yari ataranasohora indirimbo, icyakora yafashaga Tom mu majwi mu ndirimbo nyinshi.

Avuga ku mubano we na Tom Close, The Ben yagize ati “Ni amateka ashishikaje cyane, twabaye abavandimwe turanabivuga mu bantu ko turi abavandimwe, natwe turabyumva ko turi abavandimwe.

Tom ni we muntu navuga ko yamfashe akambwira ngo nze anyereke inzira, ku buryo ibyo nkora byose mbikesha Tom. Yego nanone mbikesha Imana, ariko Tom ni we Imana yakoresheje kugirango mbe ndi ahangaha”.

Tom Close na we wakurikiye iki kiganiro, yanditse kuri Instagram ubutumwa bushimagiza The Ben, amubwira ko ari inshuti idasanzwe, agaragaza ko aciye bugufi ku bw’iki cyubahiro Then Ben amuhaye, ndetse avuga ko nubwo hakiri urugendo rurerure rwo kugenda, ariko aho banyuranye Imana yabanye na bo bakaryoherwa n’ibyo banyuragamo.

Asoza agira ati “Uri umuntu utangaje Imana iguhe umugisha”.

Tom Clos ni we wafashije The Ben kugera aho ageze mu muziki
Tom Clos ni we wafashije The Ben kugera aho ageze mu muziki

Mu mwaka wa 2007, ni bwo Tom Close yatangiye gukorana na The Ben ari na bwo bamenyanye, ndetse mu myaka ya 2008 na 2009, The Ben yakundaga kuza gufasha Tom Close kuririmba mu bitaramo byabaga byateguwe muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ku buryo itangazamakuru ryajyaga rivuga ko Tom Close ari mubyara wa The Ben.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ngendumva the Ben arintwari cyane kuko nibenshi muba star badashobora kwerurango bavuge uko binjiye mubikorwa byabo byabagiriye akamaro kandi mubyukuri Bose baba barasunitwse ariko kwanga kuvuga ntagi aribyo ndashimira tom close kugikorwa cyiza yakoze cyo kutuzanira umusitari nka the Ben

1starboy yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Nukuri Tom imana igimuha umugisha mwinshi. Nange mwigiraho byinshi cyne🙏🙏

Rurangwa sharon yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

Nibyo rwose nanjye ndabizi uburyo Tom close yafashije the Ben cyane, Nanjye ndimubahoraga bibaza icyo Tom Close apfana na The Ben abo twitaga abastar bazi byinshi kuturenza mubijyanye n’umuziki bakatubwira bati "Ni mubyara we" nyamarase Byahe!!!? Ariko Buriya The Ben ajya afata akanya akareba Amaso ku maso akongera akareba Asht,cg nindiyose yiyiminsi? Sha ntaho Imana itakura umuntu wamugani wa wawundi! Hanyuma Asante Gentil nubundi nsanzwe Nkwemera wowe urakaze cyane.

KWIZERA Leonce yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

Abafatanyije babasha kugera kuri byinshi noneho uko gufashanya n’ubwo bucuti byashimangirwa no guca bugufi bikaba akarusho. The Ben na Tom bakomeze batsinde rwose.

NSHUTI Ange yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka