Tom Close asanga kurera neza ari ukubaka ejo hazaza
Umuhanzi Tom Close, asanga kurera neza ari ukubaka ejo hazaza h’igihugu, kuko abana aribo Rwanda rw’ejo bazaba bakora ibikorwa byose by’ubuzima bw’igihugu, bityo kubayobora mu nzira bakwiye gukuriramo akaba ari ugutegura ejo hazaza h’igihugu.
Ibi yabivuze kuri uyu kane tariki 04/04/2014 muri gahunda uyu muhanzi yise ‘icyerekezo’, igamije gukangurira abana bato n’urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, no kururinda ihohoterwa mu ndirimbo bakunda, ziririmbwa n’abahanzi bakunzwe muri iyi minsi.

Ubwo bari bageze mu karere ka Musanze, abahanzi barimo Tom Close, Bull Dog, Ama G De Black, Bruce Melodie n’abandi, baririmbiye Abanyamusanze, ari nako babakangurira kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko uretse no kuba ubikoresha ahanwa n’amategeko byica ubwonko ari ko bidindiza iterambere, bikaba binashobora gushora umuntu mu rugomo rw’uburyo butandukanye.
Tom Close yavuze ko iyi gahunda yayiteguye mu rwego rwo gusubiza Abanyarwanda ibyo bamuhaye. Ati: “Ntabwo ari uguhora baduha amafaranga ngo tubaririmbire, ahubwo natwe tuba tugomba kubasubiza ibyo baduhaye, twubaka umuryango nyarwanda”.

Uyu muhanzi, yongeraho ko ibikorwa nk’ibi bihuza abantu b’ingeri zose ari ngomba, kuko haba hari abana bagomba kubona ubutumwa nyabwo, abantu bakuru babonekamo abahohotera abana, bityo bose bakaba bakeneye guhabwa ubutumwa bubereka inzira bakwiye kuba banyuramo.
Umuhanzi Bruce Melodie, yavuze ko buri wese ukunda indirimbo ze agomba no kwirinda ibiyobyabwenge. Ati: “buri wese ukunda indirimbo zanjye, yumve ko atagomba no gukoresha ibiyobyabwenge”.

Ibitaramo byo muri gahunda ‘icyerekezo’ bizamara iminsi itanu bizenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu, aho bageze mu duce nka Huye, Muhanga, Rubavu, Musanze, Karongi bakazasoreza mu mujyi wa Kigali.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nanjye mbona kurera neza ari ukujyana muri creche!