Tigo yakoresheje indirimbo ivuga kubyiza by’u Rwanda
Abahanzi Kitoko, Dream Boys, Urban Boys, Riderman na Radio bari gukora indirimbo ya Tigo ivuga kubyiza by’u Rwanda.
Iyo ndirimbo izaba itaka u Rwanda ivuga ibyiza byarwo ndetse n’abarutuyemo. Iyo ndirimbo yateguwe na Tigo kandi ngo ntirabonerwa izina; nk’uko byatangajwe na Platini wo muri Dream Boys mu kiganiro twagiranye tariki 19/06/2012.
Platini yagize ati “Ntabwo tuzi uko iyi ndirimbo izaba yitwa, buriya ba nyirayo nibo bazayita izina. Gusa ni indirimbo ivuga kubwiza bw’u Rwanda, abarutuyemo ndetse tukanahabwa service nziza na Tigo. Indirimbo turayirangije, twayikoranye na Urban Boys, Riderman, Kitoko na Radio.”
Iyo ndirimbo yakorewe muri Big Town kwa T-Brown ikorwa na Producer Washington.
Abahanzi bose baririmbye muri iyi ndirimbo ndetse na Producer Washington bose bari buzuye ibyishimo kandi batubwiye ko indirimbo ari nziza cyane.
Nubwo indirimbo barangije kuyikora ariko ntituramenya igihe Tigo izayimurikira Abanyarwanda kuko tutashoboye kugira umuntu wo muri Tigo tuvugana nawe.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BIRABABAJE KUBONA ABAHANZI (NAKO NIKO BIYITA) BAHIMBA INDIRIMBO IKARANGIRA NTA TITRE IFITE! NZABA MBARIRWA IBY’ABA BAHANZI!