The shooters bemeza ko babonye manager nta tsinda batahangana naryo

Itsinda ‘the shooters’ ry’abahanzi babiri baririmba injyana ya Hip Hop rikorera mu karere ka Musanze bavuga ko nubwo aribwo bagitangira, bagize amahirwe bakabona ubahagararira (manager) nta tsinda ririmba iyi njyana batahangana naryo mu gihugu.

Iri tsinda rigizwe n’abasore babiri aribo Ishimwe Olivier uzwi ku izina rya the Lucky bakunze kwita ‘Amagweja’, ndetse na Dusabimana Emmanuel Nzabakurikiza uzwi nka The Gun bita Bolingo, baririmba injyana ya Hip hop na Afro hip hop.

Aba basore bafite imyaka 16 na 19, bavuga ko kugeza ubu bakiri kwiyubaka, gusa ngo umuziki wabo ufite intego yo kuzamenyekana mu ruhando mpuzamahanga, ku buryo bazaba bafite abafana mu bihugu byose bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba.

Abagize itsinda "The Shooters".
Abagize itsinda "The Shooters".

Aba bahungu bamaze kugeza ku ndirimbo zirindwi, ndetse n’ibitaramo bitandukanye cyane cyane mu majyaruguru y’igihugu, cyakora ngo nyuma yo gushyira umuzingo (album) hanze, bazahita batangira kwitabira ibitaramo mu gihugu hose.

Nubwo bazwi cyane mu mujyi wa Musanze gusa, aba basore bavuga ko urwego bamaze kugeraho rubashimishije, kuko ngo basigaye batumirwa ku maradiyo atandukanye mu ntara y’amajyaruguru bagatanga ibiganiro.

Aba bahungu bavuga kandi ko nibaramuka bagize amahirwe yo kubona manager, akabashakira abaterankunga, ibitaramo ndetse akanabagira inama bazahita batera intambwe nini cyane, maze bakagaragaza uruhare rwabo mu muziki nyarwanda.

The Gun ari kuririmba.
The Gun ari kuririmba.

Bati: “Umunsi twabonye manager nta tsinda na rimwe, haba iriririmba hip hop cyangwa ibindi rizashobora kudutangira mu gutanga ubutumwa bwacu”.

Kugeza ubu aba basore bavuga ko intego nyamukuru bafite atari ukumenyekana cyane, ahubwo ari ugutanga ubutumwa bwubaka kandi bufasha urubyiruko kugendera mu nzira nziza kuko ruba ruri mu myaka itoroshye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka