“The Bright Five Singers” bazamurika Album ya mbere ku cyumweru
Itsinda ry’abasore b’Abanyarwanda batanu bazwi ku izina “The Bright Five Singers” rikomeje kwitegura igitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere y’indirimbo zabo.

Biteganijwe ko icyo gitaramo kizabera muri Serena Hotel, ku cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2017, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Iraguha Alain Marius, uhagarariye iryo tsinda avuga ko imyiteguro y’icyo gitaramo igeze kure.
Agira ati “Indirimbo zose twamaze kuzinyuramo, ubu igisigaye ni bike naho ibijyanye na no gutegura igitaramo byo rwose turi gushyira utudomo kuri za ’i’ (Les points sur les I).”

Akomeza avuga ko muri icyo gitaramo bazakorana n’itsinda ry’abacuranzi (Band), ibintu batari bamenyereweho.
Babanje gutondwa no gukora n’iryo tsinda kuko “si kenshi usanga muri Kiliziya Gatolika bakoresha ibyuma nk’ibya band. Kubihuza n’amajwi rero ni cyo cyabanje kugorana ariko uko basubiramo indirimbo bigenda bijyamo.”
Akomeza avuga ko abakunzi babo bashonje bahishiwe kuko bazabona ibyo batarigera babona kuri “The Bright Five Singers”.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ooh mbega byiza kungera kubona pacis agaragaza ubuhanga bwihariye Rugira yamuhaye mugucuranga piano.
mfite ibyishimo byishi nterwa naba basore!nabigiyeho byishi mugihe twamaranye muri campus !ndabifuriza kuguma gutera imbere.nkuko umubyeyi ashimishwa niterambere ryabana be.ndabakunda cyane.