The Ben yerekeje muri Amerika muri Rwanda Day

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben muri muzika Nyarwanda, yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira #RwandaDay igiye kuba ku nshuro ya 10.

The Ben azataramira abazitabira #RwandaDay
The Ben azataramira abazitabira #RwandaDay

Tariki ya 2 na 3 Gashyantare 2024 nibwo i Washington DC hazabera #RwandaDay, izahuza Abanyarwanda baturutse impande n’impande muri Amerika, aho biteguriye kuzahura bakaganira na Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu.

Uretse kuba #RwandaDay ifatwa nk’umunsi w’imbonekarimwe ku Banyarwanda batuye mu mahanga, abigayo, abahakorera imirimo itandukanye n’inshuti zabo, biba n’umwanya mwiza wo kongera gusabana n’abandi baba baturutse mu Rwanda.

Iki gikorwa kizitabirwa n’abarenga 7000, uretse ibiganiro bitangirwamo no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, ntigisigana no gutarama aho abahanzi batandukanye bagira uruhare mu gususurutsa abacyitabira, ndetse n’uyu mwaka kikazaba kirimo abahanzi batandukanye.

Uretse Umuhanzi The Ben wamaze kwerekeza muri Amerika, biteganyijwe ko n’abandi bahanzi bakomeye barimo Bruce Melodi, Masamba Intore, Ruti Joel na Teta Diana, bazataramira abazitabira #RwandaDay.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yagaragaje ko yamaze guhaguruka mu Rwanda ndetse yageze i Chicago, mu bilometero hafi 1000 uvuye Washington DC.

The Ben ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ndetse ukunze gutumirwa mu bikorwa bitandukanye, aho yari mu bitabiriye Umushyikirano wabaga ku nshuro ya 19.

Agiye muri Amerika muri #RwandaDay, nyuma y’uko mu Ugushyingo 2023, yatumiwe muri Rwanda Youth Convention yabereye muri Canada.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka