The Ben yasobanuye impamvu akunze kugira amarangamutima akarira (Video)

The Ben, umuririmbyi wo mu Rwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko kuba akunze kugaragaza amarangamutima akarira ari ibintu bimubaho atabishaka.

The Ben ubwo yahoberanaga na nyirakuru ku kibuga cy'indege cya Kanombe nabwo yararize
The Ben ubwo yahoberanaga na nyirakuru ku kibuga cy’indege cya Kanombe nabwo yararize

Yabitangaje ubwo yari ari mu kiganiro “Evening Crooze” gihita kuri KT Radio, Radio y’ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today Ltd, tariki ya 28 Ukuboza 2016.

Agira ati “(Kurira) Ntabwo mbasha kubisubiza inyuma (Control)! Ntekereza ko ngira amarangamurima aba hafi! Ntabwo mbikunda cyane!”

The Ben, ubundi witwa Mugisha Benjamin, akunze kugaragara ahantu hatandukanye yishimye, amarangamutima akamurenga akarira.

Byagaragaye ubwo yakiraga igihembo muri Salax Awards 2010. No mu gitaramo yakoze muri uwo mwaka, ubwo yamurikaga umuzingo w’indirimbo ze (Album), yararize ari ku rubyiniro.

Mu ntangiririo za 2016 ari mu Bubiligi, mu gitaramo yahakoreye nabwo yasazwe n’ibyishimo, araturika ararira.

The Ben ubwo yari ari mu Bubiligi mu gitaramo yahakoreye nabwo yararize imbere y'abafana be
The Ben ubwo yari ari mu Bubiligi mu gitaramo yahakoreye nabwo yararize imbere y’abafana be

Ku tariki ya 24 Ukuboza 2016, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe avuye muri Amerika, nabwo yasutse amarira ubwo yahoberanaga na nyirakuru nyuma y’imyaka itandatu yari ishize ataba mu Rwanda.

Kumenyekana muri Amerika ntibyoroshye

Ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio, The Ben kandi yabajijwe niba abona ashobora kuzakora indirimbo igatuma amenyekana muri Amerika, aho aba, kuburyo yanacurangwa ku mateleiziyo akomeye yo muri icyo gihugu.

Ku bwe avuga ko kumenyekana muri Amerika ari ibintu bitoroshye bisaba kugira abantu batandukanye bakugira inama.

Akomeza avuga ko ariko iturufu ya mbere ituma umuririmbyi runaka ukomoka muri Afurika amenyekana muri Amerika ari uko akora indirimbo ziri munjyana ya kinyafurika.

Agira ati “Iyo bamenye ko uri umunyafurika ariko ushaka kuba nkabo mu by’ukuri ntabwo ugurisha. Ariko iyo uri umunyafurika babona ko ushaka kuba umunyafurika, baba bashaka kumenya ibyo ukora.”

Akomeza avuga ko ibyo bituma umuhanzi amenyekana bityo n’amakompanyi akomeye akora ibijyanye n’umuziki, nka SONY Music, akamumenya akazamura impano ye.

The Ben avuga ko nawe icyo ari guharanira ubu ari ugukora indirimo zirimo injyana ya kinyafurika.

Agira ati “Iyo niyo ntambara nziza ndi kurwana kugira ngo habeho kumenya ko hari umuhanzi witwa The Ben ufite nawe icyo kintu muri we cyo kuririmba ikinyafurika, mu buryo bw’ubunyafurika (ariko) bifata igihe.”

The Ben ubwo yari ari muri Studio za KT Radio tariki ya 28 Ukuboza 2016 (Photo Batamuriza Natasha)
The Ben ubwo yari ari muri Studio za KT Radio tariki ya 28 Ukuboza 2016 (Photo Batamuriza Natasha)

Ikindi ngo ni uko kuba indirimbo z’abaririmbyi bo mu Rwanda zitandukanye, zidakunze kurenga imbibi z’u Rwanda ngo zicurangwe hirya no hino ku isi ari uko usanga akenshi abo baririmbyi, bakibanda kuririmba mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

The Ben ari mu Rwanda, aho yaje mu gitaramo cya East African Party, biteganyijwe ko kizaba tariki ya 01 Mutarama 2017.

Reba Video Y’ikiganiro The Ben yagiranye na KTRADIO :

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndamwemera aririmba neza too

uwera clenia yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

twiteguye kongera kubonana na The Ben twemera mundirimbo nka ntawamusimbura turikumwe tumushagaye twishimira ko turangije umwaka tugatangira undi mu byishimo.

MUHIRE Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 29-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka