The Ben yageze i Kigali aje gutaramira Abanyarwanda (Video&Photo)
The Ben, umuririmbyi wo mu Rwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze i Kigali aho aje mu gitaramo cya "East African Party".

The Ben, ubundi witwa Mugisha Benjamin, yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku i saa 11h30, ku wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016.
Aje gutaramira Abanyarwanda, mu gitaramo cyitwa "East African Party", gitetanyijwe kuba tariki ya 01 Mutarama 2017.


Ubwo yari akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe yakiriwe n’abantu batandukanye barimo nyirakuru wamwakiranye urugwiro amuhobera, ibyishimo birabataha bombi bararira.
Hari n’abandi bari baje kumwakira bambaye imipira yanditse izina rye n’andi magambo amwifuriza ikaze. Banamuhaye indabo z’amaroza bigaragaza uburyo bamwishimiye.
The Ben yabwiye abari bari aho ko yishimye cyane kubera uburyo bamwakiriye. Gusa ariko yizeza abakunzi be ko mu gitaramo cya "East African Party" nawe yiteguye kubashimisha.
The Ben yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’imyaka itandatu yari amaze aba mu Amerika. Yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010.
Icyo gihe yari mu bahanzi bari bakunzwe mu Rwanda. Kuri ubu kandi nabwo aracyafite abakunzi benshi mu Rwanda nubwo atahaba.
Ubwo yari ari muri Amerika yakomeje gushaka uburyo yagaruka mu Rwanda ariko bikamwangira ngo kubera inzitizi z’amasomo yari afite yagombaga kurangiza.
Andi mafoto
Akigera ku kibuga cy’indege










Amaze kuva ku kibuga cy’indege













Amafoto: Batamuriza Natasha na Richard Kwizera
Video: Sesonga Junior
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Urakaza Turagukundaga,none Se Frère Wawe Aroza Ryari?Welcome!!!!!!
urakaza neza mu Rwakubyaye the Ben we, ni byiza kwibuka ivuko, uzatubwirire na Meddy ko tumukeneye mu rwagasabo
nukuringe ndishimye kubona the ben gusa imana inge imuha umugisha mubyo akora byose nukuri
urakaza neza murwakubyaye theben
Urakaza neza murwakubyaye musore, tukwifurije gukora ibyiza gusa, tukuri inyuma
yabyaye ryari konduzi akujije
waw good theben kaze neza murwakubyaye mama wagiye tugukunze ariko nubundi turacyagukunda welcome
Wawouuuuuuuuuuuuuu!!!!!!!!!! kaze neza The Ben twari tugukumbuye sana dore ko hashize igihe kinini abanyarwanda twese tuti urisanga murwatubyaye
ariko yibukwe nokubazwa impanvu yagiye akanga guhita agaruka