The Ben ntakitabiriye igitaramo yari afite muri Uganda

Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ntakitabiriye igitaramo kiswe ’30 Billion’ yari afite I Kampala muri Uganda, igitaramo yari kuzahuriramo n’ Umunyanijeriya Davido.

Abari bamutegereje i Kampala bazamubona ikindi gihe atari mu mpera za 2018
Abari bamutegereje i Kampala bazamubona ikindi gihe atari mu mpera za 2018

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo nyinshi kandi zakunzwe, kuri ubu afite indirimbo yageze henshi muri Afurika yise Thank you. Yagombaga kuririmbira kuri hoteli yitwa Pearl Hotel muri Kampala tariki 31 Ukuboza 2018.

Amakuru agera kuri KT Press aravuga ko uyu mugabo ahuze cyane kuburyo atabasha kwitabira kiriya gitaramo.

Umwe mubatanze amakuru yagize ati “The Ben arahuze cyane ari gutunganya indirimbo ye nshya yitwa Fine Girl. Birasa nk’aho atagishishikajwe no kwitabira kiriya gitaramo n’ubwo adatangaza impamvu ibimuteye”.

Yakomeje agira ati “Ndakeka ko azabitubwira mu gihe cya vuba, kuko yari yariteguye cyane kiriya gitaramo”.

Ntabwo ari The Ben gusa uhagaritse ibitaramo yari afite mu bihugu bituranye n’u Rwanda kuko na mugenzi we Meddy na Bruce Melodie nabo ntibazataramira abakunzi babo I Burundi, bitewe n’ikibazo cy’umutekano wabo wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bibaye mu gihe umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye nk’u Burundi na Uganda utifashe neza muri ino minsi.

The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye aka karere gafite kandi wubashywe cyane, dore ko yanakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye mu bihugu bitandukanye.

Uyu muhanzi wavukiye Uganda akabyarwa n’ababyeyi b’Abanyarwanda, yakoranye indirimbo na Sheebah Karundi, B2C n’abandi.

Yamenyekanye muri ndirimbo nka Habibi, Roho Yanjye, n’izakera nka Uzaza ryari n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu musore afite intego zikomeye. akora nk’ushaka kugera kure cyane.

kuko umuntu wagiye gukorera indirimbo muri Nigeria birarenze

Jessica yanditse ku itariki ya: 26-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka