The Ben na Miss Pamella barimo kuruhukira mu birwa bya Maldives

Umuhanzi The Ben, yafashe urugendo mu ibanga ruva muri Amerika yerekeza mu birwa bya Maldives, bakunda kwita ‘Ibirwa by’urukundo’ ajya guhura n’umukunzi we Pamella.

Ubu ngo nta munsi wira abo bakunzi badashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga berekana uko barimo kwidagadura muri ibyo birwa bizwiho kuba bikunze kwakira ibyamamare mpuzamahanga.

Pamella yari akumbuye ibihe byiza n’umukunzi we, uhereye igihe yagendeye asubira i Chicago, muri Amerika, ariko Imana yumvise amasengesho ye, kuko ubu arimo araryoherwa n’ubuzima hamwe n’umukunzi we The Ben.

Ibyo kuba abo bakunzi baragiye guhurira muri ibyo birwa bya Maldives, byamenyekanye ubwo batangiraga gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko bisanzwe, Pamella ni we wabanje gushyira ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari kuri ‘Velassaru Beach’, nyuma hakurikiraho The Ben na we yerekana ifoto ye ari aho hantu, bituma ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga batangira kubihuza.

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko icyamamare The Ben n’umukunzi we bacumbitse muri imwe mu mahoteri iri hejuru y’amazi y’inyanja y’u Buhinde.

The Ben na Miss Pamella batangiye gukundana mu 2019, ariko ntibahita babihishurira itangazamakuru, ubu bakaba bagiye kumarana hafi imyaka ibiri.

Mbere y’uko The Ben asubira muri Amerika, muri Chicago aho atuye muri iki gihe, yabanje kujyana Miss Pamella muri Zanzibar, bajya kwizihiza urukundo rwabo bitaruye rubanda.

Ubu biravugwa ko abo bakunzi uretse kuruhukira muri ibyo birwa bya Maldives, banaje guhura kugira ngo banoze imishinga ijyanye n’ubukwe bwabo.

Mu 2018, The Ben yavuzweho kuba afitanye ‘ikintu’ n’uwahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Zari Hassan, ibyo byaje nyuma y’uko Zari ashyize videwo ku mbuga nkoranyambaga, imwerekana ari kumwe na The Ben muri Amerika, ariko The Ben yahakanye ayo makuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nonese ko mufitiye impuhwe umukobwa gusa umuhunguwe umukobwa amwanze ntiyababara abahungu se bo ntarukundo bagira cyangwa deception iba kubakobwa gusa? kuba abantu bakundana ntibakomezanye si igitangaza sinishyano riba ryaguye ntawe ukwiye kubigira impamvu yo kwiyahura ibyo rero ntibyabuza abantu gukundana kuko ntababana batamenyanye ntabwo bamenyana batasohokanye ntanikibemeza ko batazakomezanya . nimubahe amahoro murwke kubaturiraho ibintu bibi

shami yanditse ku itariki ya: 18-11-2021  →  Musubize

nonese ko mufitiye impuhwe umukobwa gusa umuhunguwe umukobwa amwanze ntiyababara abahungu se bo ntarukundo bagira cyangwa deception iba kubakobwa gusa? kuba abantu bakundana ntibakomezanye si igitangaza sinishyano riba ryaguye ntawe ukwiye kubigira impamvu yo kwiyahura ibyo rero ntibyabuza abantu gukundana kuko ntababana batamenyanye ntabwo bamenyana batasohokanye ntanikibemeza ko batazakomezanya . nimubahe amahoro murwke kubaturiraho ibintu bibi

shami yanditse ku itariki ya: 18-11-2021  →  Musubize

mbega umwari ubabaje kwishyira umuhungu ngo muri kurya ubuzima gusa icyonzicyo ntazatinda kubona ko yibeshye

lenata yanditse ku itariki ya: 16-11-2021  →  Musubize

mbega umwari ubabaje kwishyira umuhungu ngo muri kurya ubuzima gusa icyonzicyo ntazatinda kubona ko yibeshye

lenata yanditse ku itariki ya: 16-11-2021  →  Musubize

Birababaje kubona umwana w’umukobwa yishyira umuhungu bakabana nk’umugore we kandi batarasezeranye.Umuhungu namuta akifatira undi,uzasanga aririra mu myotsi ngo yamwanze.Iyo amutaye,hari abakobwa biyahura.Ibi ntabwo bikwiye rwose.Kwishimisha ukora ibibi,Leta n’Imana bibuzanya,ni icyaha.Kandi bishobora kuzatuma nawe yicuza.

masengo yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Iriya Hotel iri munsi y’inyanja.Kuraramo byonyine,ni millions nyinshi.Ese baba ariho barara??Aribyo The Ben yaba akize cyane.Gusa uriya mwari w’umukobwa akwiye gutekereza,akibaza niba ibyo akora bitazatuma yicuza.Akenshi iyo umuhungu "aguhaze",araguta akarongora undi.Iyo bigenze gutyo,bamwe bariyahura.Ingero ni nyinshi cyane.Azabaze bakuru be ntavuze.Ikindi kandi,ibyo barimo gukora bibabaza imana idusaba gusa kuryamana n’umuntu twasezeranye mu mategeko.Bakibuka ko ababirengaho bizababuza ubuzima bw’iteka.

musema yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka