The Ben na Meddy basubije abibaza impamvu batorokeye muri Amerika
Abahanzi b’Abanyarwanda ariko baba muri Amerika, The Ben na Meddy kuva bagaruka mu Rwanda bakunze kubazwa icyabateye gutoroka bakigumira muri Amerika.

Aba bombi ariko ntibasubiza kimwe iki kibazo. Bigaragara ko umuhanzi The Ben byamugoye kugisubiza mu gihe mugenzi we Meddy bajyanye yagisubije yemye.
Ku itariki ya 04 Nyakanga 2010, Meddy na The Ben berekeje muri Amerika kuririmba mu gitaramo cyari cyiswe "Urugwiro Conference".
Icyo gihe bagenda, bari bafite impapuro bahawe na Leta y’u Rwanda nk’abagiye mu butumwa bw’akazi ka Leta (Passport de service).
Uretse kuba bari bagiye mu kazi bari boherejwemo na Leta, nta kindi gikorwa aba basore bombi bagombaga gukoresha izi mpapuro uretse kugaruka mu Rwanda mu minsi yari yateganyijwe itarenga 15.
Nyuma y’imyaka itandatu, ubwo The Ben yagarukaga i Kigali mu Kuboza 2016, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, abajijwe ibyo gutoroka u Rwanda abanza kuzunguza umutwe, abanza kwanga gusubiza iki kibazo.
Hashize akanya, uyu muhanzi yaje gusubiza ko kuba yaragiye muri Amerika ntahite agaruka byatewe n’ubuzima ariko avuga ko atabitindaho cyane kuko ari ubuzima bwe bwite.
Yagize ati “Ubwo ni ubuzima bwanjye bwite, ntabwo nifuza kubitindaho cyane. Gusa nkunda u Rwanda, kandi nishimiye kuba ndugarutsemo nyuma y’imyaka itandatu, nkaba nsanze hari abantu twakoranye n’abandi bashya dukorana nishimiye kubamenya.”
Abajijwe ku bijyanye n’ibyangombwa akoresha mu ngendo azenguruka mu bihugu, nabyo yavuze ko ari ubuzima bwe bwite.

Gusa The Ben yabwiye abanyamakuru ko ashimira Leta y’u Rwanda kuko yababereye umubyeyi ikabaha ikaze nk’abana bayo.
Ati “Ndashimira cyane Leta y’u Rwanda ko ari umubyeyi, yadufashe nk’abana bayo, twarakosheje twanasabye imbabazi.”
Ikibazo nk’iki na Meddy ahora akibazwa uko ahuye n’abanyamakuru muri iyi minsi ari mu Rwanda.
Meddy ni umuhanzi wagaragaje kwicisha bugufi no gusubizanya inyurabwenge mu bibazo abazwa n’abanyamakuru, uhereye mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege ku itariki 26 Kanama 2017, ubwo yageraga mu Rwanda.
Meddy abajijwe impamvu yatorotse yavuze ko mu 2010 yari akiri umwana muto kandi ngo yumvaga ashaka kugerageza amahirwe menshi ngo arebe niba yagira ubuzima bwiza kurushaho.
Agira ati “Urabona iyo umuntu akiri muto, ahora ashakisha amahirwe arenzeho, ngo ubuzima bugende neza. Ni muri urwo rwego nagiye kandi numvaga hari igice cy’inzozi zange zigiye kugerwaho.”

Akomeza avuga ko kuri we gutoroka bitari bibi kuko yahigiye amasomo menshi arimo no kwibana mu gihugu kinini no kwirwanaho ahantu utabona umuvandimwe cyangwa mwene wanyu.
Yemereye abanyamakuru ko ashima ko kuri ubu ari umunyamerika mu mpapuro, ariko avuga ko ku mutima no mu maraso ari umunyarwanda.
Bajya gutoroka ngo ntibabipangiye hamwe
Ubwo Meddy yagiriraga ikiganiro kuri KT Radio, Radio ya Kigali Today, yongeye kubazwa ikibazo cy’uburyo yatekereje gutoroka, abanza kuvuga ko ajya gufata icyemezo cyo kutagaruka mu Rwanda atigeze abipangana na The Ben nk’uko bamwe babikeka.
Meddy yahishuye ko akiva mu Rwanda yari afite uwo mugambi, kuko ngo yahoraga yumva agomba kujya muri Amerika, wenda agiye nko kwiga cyangwa guturayo.
Amaze gutoroka ngo yashyizweho igitutu n’abantu batandukanye bamuhamagaraga bamubaza impamvu atorotse ariko kuko yari abifite mu mugambi ngo yahitagamo kubihorera ava no ku mirongo ya telefone.

Meddy avuga ko nyuma y’umwaka ageze muri Amerika, byamusabye gukora cyane, yirinda guhita agaruka mu Rwanda kugira ngo nagaruka Abanyarwanda bazabone ko yarimo ategura ikintu kinini.
Meddy na The Ben bagiye muri Amerika bamaze kuba bamwe mu bahanzi bafite amazina aremereye mu Rwanda.
Muri iyi minsi aba baririmbyi bombi bari mu Rwanda. Meddy yaje mu bitaramo bitandukanye birimo icyiswe Beer Fest.
The Ben we yagarutse mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “Kwita Izina Gala Dinner” cyateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).
Uyu muhanzi ni umwe mu bise izina abana b’Ingagi 19 mu muhango wabaye ku wa gatanu tariki ya 01 Nzeli 2017. Umwana w’Ingagi yagombaga kwita izina yamwise “Urwererane”.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiye kukiganiro mutugejejeho kd abanzi acu bahore kwisonga.
hy it is amazing
Nivyiza Ko Bagarutse Twizere Ko Turetse Kuririmba Bagiye Gufasha Gutezimbere Igihugu Cabo Hamwe Nokuvungurira Kubuhinga Butandukanye Babonye Muri Amerika