The Ben agiye gusohora ‘album’ izaba irimo abandi bahanzi b’ibyamamare

Umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya R&B, The Ben, ari mu turimo twa nyuma two gutunganya album ye nshya igiye gusohoka, ikaba irimo abandi bahanzi bakomeye nka Tiwa Savage n’abo muri Sauti Sol, harimo kandi Rema ukomoka muri Uganda, Otile Brown wo muri Kenya na B2C wo muri Uganda.

Agaruka kuri iyo album, The Ben yagize ati “Abafana banjye bitege imwe muri albums nakoze mu buzima bwanjye, izaba irimo abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika, barimo Tiwa Savage n’abandi”.

The Ben aherutse kujya muri Tanzania aturutse i New York, aho yagombaga guhura na Diamond Platnumz, gusa ntibiramenyekana niba na we azagaragara ari muri iyo album, ariko kuki se bitashoboka, gusa byazaba ari agashya.

Uretse abo bahanzi b’ibyamamare b’abanyamahanga, kuri iyo album hazaba harimo n’abahanzi b’Abanyarwanda bakomeye nka Tom Close, nk’uko The Ben yabitangarije KT Press.

Iyo album The Ben avuga ko amaze igihe cy’imyaka itatu ayitunganya, gusa icyo gihe cyose nticyatumye adakomeza kugaragara muri muzika, kuko hari izindi ndirimbo yagendaga acishamo agakora nka Habibi, Vazi, Can’t get enough, Thank you, Binkolela, This is love, Fine girl n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka