Teta yarangije afite inzozi zo gukora muri MTN none ageze kure yihangira imirimo
Umuhanzi Teta Diana avuga ko yarangije amashuri yisumbuye afite inzozi zo kubona akazi mu bigo by’itumanaho ariko amaze kurangiza kwiga abona si ko bigenze ahita yiyungura igitekerezo cyo kwihangira imirimo.
Akimara kubona inzozi zidashobotse, ngo yahise afata icyemezo cyo kubyaza umusaruro impano afite y’ubuhanzi biza kumugeza kure ku buryo na we kuri ubu yatangiye umushinga wo gufasha urundi rubyiruko kurenga inzozi zo kumva ko hari abagomba kuzabaha akazi ahubwo bakabyaza umusaruro impano bifitemo bahawe n’Imana.

Mu kiganiro Showbusiness Time kiba kuwa gatanu kuri KT Radio, Teta Diana yadutangarije ko afite umushinga yise “Teta i Rwanda” uzamufasha kurushaho kugera ku nzozi ze zo gutetesha n’abandi.
Yagize ati “Mfite umushinga ndi gutegura ukomeye ndetse ni projet nise “Teta i Rwanda”. Izina Teta papa wanjye yarinyise atetesha mama wanjye. Ndavuga nti ‘niba koko mama wanjye yarateteshejwe biciye mu izina ryanjye, njyewe mbese mbereyeho kugira ngo mama wanjye atete’. Ubu ngubu aho ngeze nanjye natetesha abandi muri izo ndirimbo z’ubutumwa n’izindi zose nkora, n’ibindi byose”.
Yakomeje agira ati “Teta i Rwanda urumvamo izina Teta ariko wateta i Rwanda. Ni Empowering Youth through arts. Ni gushishikariza urubyiruko no gukunda ubuhanzi cyangwa se kwigirira ikizere n’impano zabo. Hari abantu batari bumva agaciro k’ubuhanzi kandi aho ubu tugeze ubuhanzi ni ikintu gikomeye cyanatunga nyiracyo”.
Asaba urubyiruko kurekeraho kugira inzozi zo gusabiriza ndetse no gutegereza ibivuye ku bandi. Uyu mushinga wa Teta yise “Teta i Rwanda” ni umushinga ukiri mu nyigo akaba ngo azatangaza neza igihe bizaba bimaze kugera aho kuwushyira mu bikorwa, cyakora avuga ko ari vuba cyane.
Teta uherutse gushyira hanze indirimbo yise “Tanga agatego” kandi yakomeje anasaba urubyiruko kwita ku ishuri bityo ibyo bize n’ubuhanzi buva ku mpano zabo bikazabageza ku nzozi bifuza.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
She is really an example to us thanks Teta for that...
For sure she is really an example to us and thanks.
Nakomerezaho
Nakomerezaho
wowww ndamukunda cyane nakomereze aho