Teta Diana yasubije abahora bibaza ku myambarire ye (Amafoto)
Mu gihe usanga hari ibyamamare biba bifite abantu bihariye babyambika, umuhanzi Teta Diana we agaragaza ko ibyo atajya abitaho umwanya.

Abinyujije ku ruguba rwe rwa Twitter, Teta Diana yavuze ko usanga abantu batandukanye batangarira imyambarire ye, bibaza umuntu waba umwambika.
Agira ati “Teta, ninde ukwambika? Ikibazo nkunze kubazwa buri gihe.”
Abo bose yabahaye igisubizo agira ati “Nijye wikorera (witegurira) ibyo nambara. Imyambaro yanjye (ni) ubukorikori bwanjye (byerekana) urukundo mfitiye ubugeni.”
Ibyo yabyanditse biherekejwe n’amafoto yafotowe ubwo yaririmbaga muri Rwanda Day yabereye mu gihugu cy’Ububiligi ku itariki ya 10 Kamena 2017.
Ayo mafoto amugaragaza akenyeye bya Kinyarwanda, imyambaro yiganjemo ibara ry’umweru n’umuhondo, amaherena ku matwi, urunigi, ibikomo ku kuboko kw’iburyo n’imisatsi miremire irimo ibara ry’umweru yafungiye inyuma.
Teta, who are you wearing? A question I get all the time... Answer: #IamMyOwnFashionDesigner #mystyle #mycraft #myLoveForArt #IwanyuAlbum 💘 pic.twitter.com/I8TLVaSkFi
— Teta Diana (@TetaiRwanda) June 14, 2017
Bivuze ko ibyo byose yari yambaye ariwe wabitekereje bitewe n’igitaramo yari agiye kuririmbamo.
Teta Diana akunze kugaragara ahantu hatandukanye yambaye imyambaro imurekuye akenyeye ateze n’igitambaro mu mutwe n’urunigi mu ijosi. Bigaragara ko ariyo myambaro imunyura.
Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo "Birangwa" (Video), indirimbo yahimbiye se umubyara witabye Imana Teta akiri muto.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda no mu Bubiligi ariko ayo mu Rwanda yafashwe Teta adahari, kuko yari amaze igihe aba ku mugabane w’Uburayi.
Amafoto agaragaza imyambarire ya Teta Diana mu bihe bitandukanye














Ohereza igitekerezo
|
teta ndakwemera sana
Nukuri arambara akikwiza nkumunyarwanda kazi nakomeze atange urugero kbs
Teta nukomeza gukora gutyo bizagenda bijya mu bandi bahanzi kuburyo uzasanga igihugu hafi yacyose bagize uruhare mu gukunda ubugeni.
teta turamwemera mumubwire akomereze aho ahubwo muduhe indirimbo ye yitwa velo
Vuganguramwemera kugiticyawe nahongewe simwemerapeee? ngewe ntanindirimboyenige zenkunda kabisa