Teta Diana arahakana gukora ubukwe rwihishwa

Teta Diana, umuhanzi nyarwanda wamamaye mu njyana gakondo akaba asanzwe anakorera umuziki we ku mugabane w’u Burayi, yatangarije abantu bose bibaza ku buzima bwe bw’urukundo, ko ari umukobwa ukuze kandi mwiza ushoboye kwihitiramo gukundana n’uwo ashaka, bityo ko atakora ubukwe rwihishwa.

Teta Diana
Teta Diana

Teta wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise ‘Velo’, ibi yabitangarije KT Radio mu kiganiro Boda2Boda ku wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, ubwo yabazwaga niba afite umukunzi, kuko ari ingingo ikomeza kwibazwaho iyo ageze mu itangazamakuru.

Yagize ati “Sinkunda gushyira ubuzima bwanjye bwite cyane cyane ubuzima bwanjye bw’urukundo ahagaragara, ariko rwose nzi ko ndi mwiza, umukobwa ukuze kandi yego, ndakundana.”

Gusa ukurikije uburyo yasubije, bishoboka ko Teta ari mu rukundo ariko akaba atari igihe cyo kubishyira ku mugaragaro.

Yaboneyeho kwamagana kandi amakuru yanditswe avuga ko yaba yarashatse rwihishwa muri Suwede.

Uyu muhanzikazi utuye muri Suwede ariko umaze iminsi abarizwa mu Rwanda, aho yaje gusura imiryango ye ndetse no kwamamaza indirimbo ze ziri kuri EP nshya aherutse gusohora, ariko akaba anateganya gukora ibitaramo.

Biteganyijwe ko azasubira muri Suwede hagati muri Mata, kugira ngo yitegure ibitaramo byinshi azakorera i Burayi hamwe n’itsinda rye ryo muri Suwede.

Impano ya muzika ya Teta Diana yamenyekanye ubwo yaririmbaga indirimbo z’icyamamare Kamaliza, ubwo yari mu itsinda rya Gakondo mu birori bitandukanye ndetse n’ubukwe.

N’ubwo ahuza gakondo n’izindi njyana z’umuziki, Teta Diana agaragaza ko adashobora kureka gukora umuziki gakondo, kuko aribyo bituma agira umwihariko.

Teta agira ati “Nzwi muri Suwede nk’umukobwa w’Umunyarwandakazi kubera kuririmba no gukora ibihangano by’umuco w’u Rwanda kandi byatumye menyekana, birantunze binanyinjiriza amafaranga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka