Teta Diana agiye guhurira na Sauti Sol mu gitaramo gikomeye mu Bubiligi
Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’abandi batandukanye bahatuye bagiye gutaramirwa n’abaririmbyi barimo Sauti Sol, Nirere Shanel na Teta Diana.
Biteganijwe ko icyo gitaramo kizabera ahitwa Birmingham Palace ku wa gatanu tariki ya 15 Nzeli 2017.
Uretse abo bahanzi bazaba bakirimo, hazaba harimo n’inzobere mu kuvangavanga imiziki (Djs) zirimo Dj Princess Flor na Dj Eric Gava.
Amakuru y’icyp gitaramo akimenyekana yavugaga ko Sauti Sol, itsinda ry’abaririmbyi ryo muri Kenya rizataramira abatuye mu Bubiligi riri kumwe na Miss Shanel, umuririmbyi wo mu Rwanda usigaye uba mu Burayi.
Gusa we abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, umuhanzi Teta Diana nawe yatangaje ko azaba ari muri icyo gitaramo kizacurangwa mu buryo bwa “Live”.
Agira ati “Nshimishijwe no kubamenyesha ko turi kumwe mu gitaramo cya Sauti Sol kizabera i Buruseri, Birmingham Palace kuri uyu wa gatanu 15/09 (2017).
Nzabasogongeza (ku) ndirimbo ebyiri ziri kuri album ndiho ntegura. Muzaze muri benshi nzishimira cyane kubana namwe.”
Icyo gitaramo cyateguwe n’itsinda ryitwa Team Production. Kigamije guhuriza hamwe Abanya-Afurika batuye mu Bubiligi mu rwego rwo gusabana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|