Tanzania: Umuhanzi Harmonize ashobora kuba Umudepite
Radjab Abdul wamenyekanye mu muziki ku izina rya Harmonize ashobora kuba Umudepite nyuma y’uko Perezida John Pombe Magufuli agaragaje ko amushyigikiye.

Harmonize yemerewe guhatana mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko ateganyijwe umwaka utaha.
Perezida Magufuli yagaragaje ko amushyigikiye nyuma y’uko aririmbye mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Tanzania harimo na Perezida Magufuli ubwe.
Perezida Magufuli agaragaje ko ashyigikiye umuhanzi Harmonize mu gihe Guverinoma ya Tanzania ikomeje gukomanyiriza indirimbo z’abandi bahanzi muri Tanzania zivugwaho kuba zishishikariza urubyiruko ubusambanyi.
Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko Guverinoma ya Tanzania yagiye ifunga amaso ku ndirimbo za Harmonize, mu gihe iza bagenzi be, Diamond Platnumz na Rayvanny bahoranye muri Wasafi zakunze kwibasirwa, kugeza n’aho babuzwa kongera kuziririmba mu bitaramo bakoreye imbere mu gihugu.

Harmonize aherutse gushyira hanze indirimbo ivuga ibigwi Perezida Magufuli, amugaragaza nk’umuyobozi ukora cyane ufite ibitekerezo bigamije iterambere.
Harmonize si we muhanzi wa mbere uririmba waba ubaye Umudepite mu nteko ishinga amategeko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu bandi bahanzi babaye Abadepite mu karere harimo abahanzi nka Bobi Wine kuri ubu utavuga rumwe na Leta ya Uganda, Professor Jay muri Tanzania, na Judith Babirye waririmbye indirimbo yitwa Beera Nange.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|