Tanzania: Diamond yasabye Leta kububakira inzu y’imyidagaduro nka BK Arena

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania, yatakambiye Perezida Samia Suluhu Hassan gufasha abahanzi bakabona igikorwa remezo kigezweho nka BK Arena, kugira ngo na bo bajye babona aho bakirira ibitaramo byabo hagezweho.

Diamond yinubira kutagira ibikorwa remezo by'imyidagaduro bigezweho
Diamond yinubira kutagira ibikorwa remezo by’imyidagaduro bigezweho

Uyu mugabo ufite izina rikomeye mu muziki wa Tanzania, mu Karere ndetse no ku Isi muri rusange, yabigarutseho mu ijoro ryashize hatangwaga ibihembo bya Trace Awards, byatangiwe muri Zanzibar.

Diamond Platinumz yavuze ko bamaze imyaka myinshi basaba ko babona ibikorwa remezo bigezweho mu myidagaduro, ariko bakaba barakomeje gutegereza bagaheba.

Yagize ati "Ni ibyifuzo twakomeje kugaragaza mu myaka myinshi ishize, kugeza n’ubu turacyategereje. Nyiricyubahiro Perezida Mama Samia Suluhu Hassan turabizi ko uri Umuyobozi ugira impuhwe, turakwinginze natwe utugirire impuhwe twubakirwe Arena."

Yakomeje avuga ko iyo urebye hirya no hino mu Gihugu, usanga hafi muri buri gace hari ikibuga cy’umupira w’amaguru mu gihe abahanzi bagikorera ibitaramo ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga. Atanga urugero rw’uko hari ubwo abahanzi bahirimana n’urubyiniro kubera ko n’uburyo ruba rwubatse biba bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati "Umuziki wa Tanzania wamaze gutera imbere cyane, dufite abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga barimo ba Zuchu, Juma Jux, Harmonize n’abandi benshi, turasaba Arena imwe gusa, Leta irabizi ko dukora akazi gakomeye."

Diamond Platinumz yavuze ko mu gihe iyo Arena izaba ibonetse, itazaba ari igikorwa remezo cy’abahanzi bonyine gusa, ahubwo kizanafasha na Leta kujya yakiriramo inama zitandukanye n’ibindi birori byo ku rwego rw’Igihugu.

Uyu muhanzi avuze ibi mu gihe abategura ibitaramo muri Kenya, na bo bamaze iminsi basaba ko bafashwa na Leta nk’uko mu Rwanda byagenze, bakabona nibura igikorwa remezo cyo ku rwego rwo hejuru nka BK Arena, kizajya kibafasha kwakira abahanzi b’ibyamamare, nyuma y’uko Chris Brown avuze ko icyo gihugu kidafite ibikorwa remezo bifatika, kandi bijyanye n’igihe byakwakira igitaramo cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka