Tabz yatangiye umuziki ku giti cye, ariko ngo ntavuye muri Neptunz Band (Video)

Uwizerwa Thabitat wamenyekanye mu bitaramo ngarukakwezi bya ‘JazzJunction’ yatangiye gukora umuziki wenyine, avuga ko kuba agiye gukora nk’umuhanzi ku giti cye bitavuze ko avuye mu itsinda rya ‘Neptunz’ band asanzwe aririmbamo.

Umuhanzikazi Tabz avuga ko adateganya kuva muri Neptunz Band
Umuhanzikazi Tabz avuga ko adateganya kuva muri Neptunz Band

Tabz izina yiyise ryo kurubyiniro, ubwo yari mu kiganiro Dunda cya KT Radio, yavuze ko kuririmba wenyine byari mu nzozi ze kuva akiri muto.

Ati “Njya gutangira gukora umuziki mu nzozi zanjye harimo gukora umuziki atari mu itsinda gusa”.

Mu nzozi ze kandi yavuze ko arota umuhanzikazi w’umunyarwanda atwara bimwe mu bihembo bikomeye mu muziki ku isi, nka BEAT na Grammy award.

Yabajijwe niba agiye kuva mu itsinda aririmbamo rya Neptunes band, arahakana ati “ibyo nzi nyuma y’uko mvuye mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo mbikesha urubuga rukomeye nahawe n’tsinda rya Neptunez band ndirimbamo, rero kuba ntangiye umuziki wanjye ntibivuze ko mvuye muri band”.

Thabitah yize mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo, akaba yariganye na bagenzi be batandukanye kuri ubu bari gukora umuziki mu buryo butandukanye. Harimo Igor Mabano uri kuririmba muri Kina Music, Yverry wabaye umuhanzi ku giti cye ndetse n’abandi benshi.

Kuri ubu afite indirimbo ya mbere yashyize hanze yise ‘Me’ yakoreye muri ‘The future music’, iyi ikaba ari studio ya David Pro musaza we bavukana ku babyeyi bombi.

Reba ikiganiro kirambuye na Tabs

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka