Studio Ingenzi Records igiye gufasha abahanzi kwegera abafana babo
Studio Ingenzi yatangije gahunda y’ibitaramo ku bahanzi bakorana nayo mu rwego rwo kubafasha kurushaho kumenyekana no kwiyegereza abakunzi babo.

Iyi gahunda izatangira tariki 08 Ukwakira 2016, izaba irimo abahanzi bakorana n’iyi nzu itunganya umuziki, kuva mu myaka itandatu imaze ishinzwe; nk’uko twabitangarijwe na Producer Lagaffa.
Agira ati “Ni gahunda twatangije kugira ngo dufashe abahanzi dukorana nabo. Twasanze nyuma yo kubakorera indirimbo no kubakurikirana, hanakenewe ibitaramo byo gutuma barushaho kwegera abafana babo no kumenyekanisha indirimbo zabo, bitabaye ngombwa gukomeza gutegereza gusa ibitaramo byateguwe n’abandi nabyo biza gake.”
Akomeza ko ari gahunda izakomeza ariko ngo ntibaragena amatariki n’igihe ibindi bitaramo bizabera.
Icyo gitaramo kitwa “Papampana Pool Party”. Kizabera mu mujyi wa Kigali guhera saa yine z’amanywa kugera saa yine z’ijoro. Hazaba harimo ibikorwa binyuranye nko koga no gususurutswa n’aba Dj banyuranye nka Dj Jincy, Dj Dizo, Dj Blow.

Abahanzi bazaba barimo ni abahanzi basanzwe bafashwa na Studio Ingenzi barimo Angel Mutoni, Assinah, City Yankees, Syntex, Vaga Vybz, Evap, Khalfan, Ricky Passwword, Since, T-Rock na 101Ent.
INGENZI Records ni iy’umuririmbyi wo mu Rwanda Mihigo François Chouchou
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
birashishikaje cyane kumva aho murwnda mugeze kure mufasha umuziki nyarwanda ,nubwo ntari hafi mfite impano nakuye kumana yijwi ariko kuyikoresha byarananiye,pee abagize amahirwe yo kuyikoresha mbari hafi nkabo duhuje igihugu namaraso ,mukomereze aho ndabakunda