Stromae yongeye gusubika ibitaramo

Umuhanzi Stromae ufite inkomoko mu Rwanda akagira ubwenegihugu bw’Ababiligi, yasubitse ibitaramo byinshi yagombaga gukora ku mugabane w’u Burayi, avuga ko akeneye kwita ku buzima bwe.

Stromae yongeye gusubika ibitaramo
Stromae yongeye gusubika ibitaramo

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Kabiri 04 Mata 2023, Stromae yavuze ko asubitse ibitaramo byose yateganyaga gukorera ku mugabane w’u Burayi, akazabisubukura mu mpera za Gicurasi.

Stromae wamamaye cyane kubera indirimbo ze nka Papa où t’es, Formidable, Alors On Danse n’izindi, yagombaga gutaramira mu mijyi icyenda irimo Amsterdam, London, Rome, Lyon, Berlin n’ahandi.

Stromae, ubusanzwe witwa Paul van Haver, yagarutse muri muzika muri 2022 nyuma y’ikiruhuko cy’imyaka irindwi yafashe agira ngo yiyiteho kubera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe yagize, amaze kurangiza ibitaramo byo kumurika umuzingo wa ’Racine Carrée’ hirya no hino ku isi.

Uyu muhanzi w’imyaka 38, amaze gusubika ibitaramo bitandatu mu byumweru bibiri bishize, ariko ntiyagize icyo atangaza ku bibazo by’uburwayi bwe.

Yaherukaga guhagarika muzika muri 2015, ubwo yasubikaga ibitaramo yagombaga gukorera muri Afurika, nyuma akaza kuvuga ko byatewe n’imiti ikingira malaria yafashe ikamugwa nabi.

Stromae kandi anakomoza ku bibazo by’uburwayi bwe mu ndirimbo yise L’Enfer (Umuriro utazimal), iri ku muzingo wo kugaruka mu mwuga yise ‘Multitude’ yasohoye umwaka ushize.

Stormae wavutse ku Munyarwanda Pierre Rutare n’Umubiligikazi Miranda Van Haver, ni umuhanzi w’icyamamare wegukanye ibihembo byinshi, birimo ikitwa European Festival Award na MTV Europe award.

Igitaramo yakoreye ku ivuko mu Rwanda cyabaye kimwe mu bitaramo by’akataraboneka, byabereye muri Kigali.

Indirimbo imwe rukumbi ‘Alors On Danse’ yasohoye muri 2010 yabaye iya mbere ku rutonde mu bihugu 19, akaba afatwa nk’umwe mu bahanzi b’intyoza mu rurimi rw’Igifaransa ku Isi hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka